EZEKIYELI 6
1 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli, maze uyihanurire ibibi uvuga uti
3 âMwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ryâUmwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi nâudusozi, imigezi nâibibaya ati: Dore jye ubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure nâamasengero yanyu yo mu mpinga zâimisozi.
4 Kandi ibicaniro byanyu bizahinduka ubusa, nâibishushanyo byanyu byâizuba bizahombÄna, kandi abantu banyu bishwe nzabahirikira imbere yâibigirwamana byanyu.
5 Nzarambika intumbi zâAbisirayeli imbere yâibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rwâibicaniro byanyu.
6 Aho mutuye hose imidugudu izahinduka imisaka, kandi insengero zo mu mpinga zâimisozi na zo zizasenywa, kugira ngo ibicaniro byanyu bisenywe kandi bihinduke ubusa, nâibigirwamana byanyu bimenagurwe bishireho, nâibishushanyo byâizuba byanyu bitemagurwe kandi imirimo yanyu itsembwe.
7 Nuko abishwe bazabagwamo, kandi muzamenya yuko ari jye Uwiteka.
8 â âAriko nzagira abo ndokora, kugira ngo muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu.
9 Kandi abacitse ku icumu bo muri mwe bazanyibukira mu banyamahanga, aho bazaba bajyanywe ari imbohe, bamenye uko namenaguwe nâimitima yabo irarikira yanyimĹŤye, nâamaso yabo abenguka ibigirwamana byabo, kandi bazizinukwa babitewe nâibibi bakoreye mu bizira byabo byose.
10 Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiye ubusa.â â
11 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati â Kubita mu mashyi uhonde ikirenge hasi, maze uvuge uti âMbega amahano yâibizira bibi inzu yâAbisirayeli yakoze byose!â Kuko bazarimbuzwa inkota nâinzara nâicyorezo.
12 Uri kure azicwa nâicyorezo, nâuri hafi azicishwa inkota, kandi nâusigaye na we ari mu rukubo azicwa nâinzara. Uko ni ko nzabasohozaho uburakari bwanjye.
13 Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati yâibigirwamana byabo iruhande rwâibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose zâimisozi, no munsi yâigiti cyâumwera gitoshye cyose no munsi yâigiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumura neza.
14 Kandi nzabaramburira ukuboko kwanjye igihugu ngihindure umusaka nâikidaturwa, uhereye mu butayu bwâaherekeye i Dibula no mu buturo bwabo bwose, na bo bazamenya ko ari jye Uwiteka.â