EZEKIYELI 36
Imana isezeranya abantu bayo kubaha umutima mushya
1 â Nuko rero mwana wâumuntu, uhanurire imisozi ya Isirayeli uti âMwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ryâUwiteka.
2 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko umwanzi yabashinyaguriye ati â Awa!â Ati â Za nsengero zanyu zo ku tununga za kera twarazihindĹŤye!â â
3 â Nuko hanura uvuge uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Baguhinduye amatongo bakumira bunguri baguturutse impande zose, kugira ngo mube inzungu zâabasigaye bo mu mahanga kandi mukaba igitorero cyâabanyamagambo, mukavugwa nabi na rubanda,
4 ariko noneho mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ryâUmwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi nâudusozi, nâimigezi nâibibaya, nâamatongo nâimidugudu yaretswe, iyabaye iyo kunyagwa no gushinyagurirwa, nâabasigaye bo mu mahanga ahakikije.
5 â âAravuga ati: Ni ukuri navuye mu muriro mfuhira abasigaye bo mu mahanga nâAbedomu bose, abihaye igihugu cyanjye ngo kibabere inzungu, bafite ibyishimo byuzuye imitima bakanegurana, bakagira ngo bakinyage.â
6 â Nuko rero uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi nâudusozi, nâimigezi nâibibaya uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye nâuburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni nâamahanga.
7 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti â Ni ukuri amahanga abakikije na yo azakozwa isoni.â
8 â âAriko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.
9 Dore ndabahagarikiye kandi ngiye kubagarukira, muzahingwa kandi mubibweho,
10 nzabagwizaho abantu, abâinzu ya Isirayeli bose, bose koko kandi imidugudu izaturwamo, nâahasenyutse hazasubirana.
11 Nzabagwizaho abantu nâamatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.
12 Ni ukuri nzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzaba igihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abana ukundi.
13 â âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko bakubwira bati â Uri igihugu kimara abantu ugatuma ubwoko bwawe buba impfushaâ,
14 ni cyo gituma utazongera kumara abantu ukundi, cyangwa gutuma ubwoko bwawe buba impfusha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, nâubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi.â â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16 Ijambo ryâUwiteka ryongeye kunzaho riti
17 â Mwana wâumuntu, igihe abâinzu ya Isirayeli babaga mu gihugu cyabo bwite, bacyandurishije ingeso zabo nâimigirire yabo, ingeso zabo zambereye nkâibyâumugore uri mu mugongo.
18 Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahoye amaraso bavushije mu gihugu, kandi nâuko bacyandurishije ibigirwamana byabo.
19 Nuko mbatataniriza mu mahanga bateraganwa mu bihugu, mbacira urubanza rukwiranye nâingeso zabo nâimigirire yabo.
20 Nuko bamaze kugera mu mahanga, ayo bagiyemo, bazirura izina ryanjye ryera, bituma abantu babavuga bati âAba ni ubwoko bwâUwiteka, nyamara bakuwe mu gihugu cye.â
21 Ariko nagiriye izina ryanjye ryera, ari ryo abâinzu ya Isirayeli baziruriye mu mahanga, ayo bagiyemo.
22 â Nuko rero ubwire abâinzu ya Isirayeli uti âNimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa abâinzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bwâizina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo.
23 Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
24 Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.
25 Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, nâibigirwamana byanyu byose.
26 Nzabaha nâumutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nkâibuye, mbashyiremo umutima woroshye.
27 Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza nâamategeko yanjye mukayasohoza.
28 Muzibera mu gihugu nahaye ba sogokuruza, kandi muzaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu.
29 Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara.
30 Nzagwiza amatunda yâibiti nâumwero wo mu murima, kugira ngo igihugu cyanyu kitagawa nâamahanga yuko gihoramo inzara.
31 Ni bwo muzibuka ingeso zanyu mbi nâimigirire yanyu idatunganye, kandi nâibibi byanyu nâibizira byanyu bizabatera kwihinyura ubwanyu.
32 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Si ku bwanyu mbigiriye ntyo, mubimenye mukorwe nâisoni kandi mumwarwe nâingeso zanyu, mwa bâinzu ya Isirayeli mwe.
33 â âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi nzabakuraho ibibi byanyu byose, nzatuma imidugudu iturwamo nâahasenyutse hasubirana.
34 Kandi igihugu cyari umwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere yâabahita bose.
35 Maze bazavuga bati â Iki gihugu cyahoze ari umwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imidugudu yari yarasenyutse yâamatongo idatuwemo, noneho yakikijwe nâinkike zâamabuye, ituwemo.â
36 Maze amahanga yasigaye abakikijeho, azamenya yuko jye Uwiteka nubatse ahari harasenyutse, ngatera imbuto ahari hararaye. Ni jye Uwiteka wabivuze kandi nzabisohoza.â
37 â Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo âUbundi abâinzu yâAbisirayeli bazongera kunsaba ngo mbibagirire, nzabagwiriza abantu nkâumukumbi.
38 Imidugudu yari yarasenyutse izuzurwamo nâinteko zâabantu, nkâumukumbi wâibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.â â