ESITERI 9
Abayuda bica abanzi babo
1 Ku munsi wa cumi nâitatu wâukwezi kwa cumi nâabiri kwitwa Adari, itegeko nâiteka byâumwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi bâAbayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.
2 Nuko Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu byâUmwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabashaga kubabuza kuko amahanga yose yari yabatinye.
3 Maze abatware bâibihugu byose nâibisonga byâumwami, nâabatware bâintebe nâabakoraga imirimo yâumwami batabara Abayuda, kuko Moridekayi yari yabateye ubwoba.
4 Moridekayi uwo yari akomeye mu rugo rwâumwami, yamamara mu bihugu byose kandi yajyaga arushaho gukomera.
5 Nuko Abayuda bicisha abanzi babo inkota, barabatsemba babamaraho, bagirira ababangaga uko bashatse.
6 Ku murwa wâi Shushani Abayuda bahica abagabo magana atanu, barabarimbura.
7 Bica na Parishanidata na Dalifoni na Asipata,
8 na Porata na Adaliya na Aridata,
9 na Parimashita na Arisayi na Aridayi na Vayizata,
10 bene Hamani mwene Hamedata umwanzi wâAbayuda, uko ari icumi barabica ariko ntibagira icyo banyaga.
11 Uwo munsi umwami abwirwa umubare wâabiciwe mu murwa wâi Shushani.
12 Nuko umwami abwira Umwamikazi Esiteri ati â Abayuda bishe abagabo magana atanu mu murwa wâi Shushani barabarimbura, bica na bene Hamani icumi. Mbese none mu bindi bihugu byâumwami bakoze ibingana iki? Hariho icyo usaba ukagihabwa? Hariho ikindi ushaka ngo gikorwe?â
13 Esiteri aramusubiza ati â Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nkâuko itegeko ryâuyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti.â
14 Nuko umwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika.
15 Bukeye bwaho ku munsi wa cumi nâine wâukwezi kwa Adari, Abayuda bari i Shushani baraterana bahica abagabo magana atatu, ariko ntibagira icyo banyaga.
16 Kandi abandi Bayuda bo mu bihugu byâumwami baraterana birwanaho, bica mu banzi babo abantu inzovu indwi nâibihumbi bitanu, baruhuka ababangaga ariko ntibagira icyo banyaga.
17 Uko ni ko byabaye ku munsi wa cumi nâitatu wâukwezi kwa Adari. Ku wa cumi nâine bararuhuka, bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.
18 Ariko Abayuda bâi Shushani baraterana ku munsi wa cumi nâitatu wâuko kwezi no ku wa cumi nâine, maze ku wa cumi nâitanu wako bararuhuka bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.
19 Ni cyo gituma uwo munsi wa cumi nâine wâukwezi kwa Adari, Abayuda bâimusozi babaga mu midugudu idafite inkike, bawugira umunsi wo kunezererwaho no gusangira, nâumunsi mwiza wo guhana amafunguro.
Moridekayi ategeka ko iyo minsi iba iminsi mikuru
20 Hanyuma Moridekayi yandika ibyo, abyoherereza Abayuda bose bo mu bihugu byâUmwami Ahasuwerusi byose, aba hafi nâaba kure,
21 abategeka ko umunsi wa cumi nâine nâuwa cumi nâitanu wâukwezi Adari, bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye,
22 kuko iyo minsi ari yo Abayuda baruhukiyemo abanzi babo, kandi uko kwezi akaba ari ko kwababereye ukâumunezero mu cyimbo cyâumubabaro, hakaba umunsi mwiza mu cyimbo cyo kwirabura. Kandi abategeka ko bayigira iminsi yo gusangiriraho no kunezerwa, bagahana amafunguro, bagaha abakene impano.
23 Nuko Abayuda basezerana yuko bazajya babigenza nkâuko babitangiye, kandi nkâuko Moridekayi yabandikiye,
24 kuko Hamani mwene Hamedata Umwagagi umwanzi wâAbayuda bose yari yagambiriye ko arimbura Abayuda, kandi yari yejeje inzuzi zitwa Puri ngo abarimbure abamareho.
25 Ariko ijambo rigeze ku mwami, umwami atuma inzandiko zo gutegeka yuko ubugambanyi bwe yagambaniye Abayuda bumugaruka, kandi ngo ubwe nâabahungu be bamanikwe ku giti.
26 Ni cyo gituma iyo minsi bayita Purimu, bayitiriye Puri. Maze ku bwâamagambo yo muri urwo rwandiko yose, nâibyo babonye mu byabaye nâibyababayeho,
27 bituma Abayuda bategeka iyo minsi uko ari ibiri, ko bazajya bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye, mu gihe cyayo gitegetswe nkâuko byari byanditswe. Barabisezerana ubwabo nâurubyaro rwabo, nâabajyaga bifatanya na bo bose ngo bye kuzakuka.
28 Kandi bategeka yuko imiryango yose yo mu bihugu byose no mu midugudu yose, bazajya bibuka iyo minsi bakayigira iminsi mikuru ku ngoma zose, kandi ngo iyo minsi ya Purimu ntizakuke mu Bayuda cyangwa ngo urwibutso rwabo rwibagirane mu rubyaro rwabo.
29 Nuko Umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili, na Moridekayi Umuyuda bandikisha ububasha bwose, bahamya urwo rwandiko rwa kabiri rwa Purimu.
30 Yoherereza inzandiko Abayuda bose bo mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi byo mu gihugu cya Ahasuwerusi, izo nzandiko zavugaga ibyâamahoro nâibyâukuri,
31 kugira ngo ahamye iyo minsi mikuru ya Purimu mu bihe byategetswe, uko Moridekayi Umuyuda nâUmwamikazi Esiteri babitegetse bakabyisezeranira ubwabo nâurubyaro rwabo, ibyo kwiyiriza ubusa no kuboroga kwabo.
32 Nuko itegeko rya Esiteri rihamya ibya Purimu, maze byandikwa mu gitabo.