ESITERI 8
Moridekayi akuzwa; iteka ryo kwica Abayuda rikuka
1 Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani, umwanzi wâAbayuda. Maze Moridekayi aza imbere yâumwami kuko Esiteri yari yavuze icyo bapfana.
2 Umwami aherako yiyambura impeta, iyo yari yatse Hamani ayiha Moridekayi. Maze Esiteri aha Moridekayi ubutware bwâibya Hamani.
3 Hanyuma Esiteri yongera kuvugira imbere yâumwami, amwikubita imbere amwinginga arira, ngo amareho inama mbi ya Hamani Umwagagi, nâimigambi ye yari yagambiriye kugirira Abayuda.
4 Umwami atunga Esiteri inkoni yâizahabu, nuko Esiteri arahaguruka ahagarara imbere yâumwami
5 aravuga ati â Umwami nabishima kandi niba mutonnyeho, ibyo mvuga bikamutunganira nkaba nkundwakaye, ndabinginga ngo bandike inzandiko zo gukura izo Hamani mwene Hamedata Umwagagi yagambiriye, akazandikishiriza kurimbura Abayuda bari mu bihugu byâumwami byose.
6 Mbese nabasha nte kwihanganira kureba ibyago bizaba ku bwoko bwacu? Cyangwa nabasha nte kwihanganira kuzareba bene wacu barimburwa?â
7 Umwami Ahasuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri na Moridekayi Umuyuda ati â Dore ngabiye Esiteri ibya Hamani, kandi we bamumanitse ku giti muhora kubangurira ukuboko kwe kugirira nabi Abayuda.
8 Nuko namwe mwandikire Abayuda uko mushatse, mubandikire mu izina ryâumwami muhomeho ikimenyetso cyâimpeta ye, kuko inzandiko zanditswe mu izina ryâumwami zigahomwaho ikimenyetso cyâimpeta ye, nta muntu ubasha kuzikura.â
9 Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri nâitatu wâukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi bâumwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, nâibisonga byâumwami nâabatware bâintebe nâabatware bâibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, igihugu cyose nkâuko imyandikire yacyo imeze, nâishyanga ryose uko ururimi rwayo ruri, bandikira nâAbayuda mu rurimi rwabo uko imyandikire yabo imeze.
10 Nuko Moridekayi abyandika mu izina ryâUmwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cyâimpeta yâumwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe nâamafarashi akorera umwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cyâumwami.
11 Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose zâamoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice nâabana babo bato nâabagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago,
12 kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose byâUmwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi nâitatu wâukwezi kwa cumi nâabiri kwitwa Adari.
13 Urwandiko rukurikije urwategetse yuko iteka rizamamazwa mu bihugu byose, ruherako rwandikirwa amahanga yose, ruvuga yuko Abayuda bakwiriye kuba biteguye kuri uwo munsi, guhĹra inzigo ku banzi babo.
14 Nuko intumwa zihetswe nâamafarashi yâimbaraga yakoreraga umwami, zigenda zitewe umwete zihutishwa nâitegeko ryâumwami, itegeko ryamamara mu murwa wâi Shushani.
15 Hanyuma Moridekayi arasohoka ajya imbere yâumwami, yambaye imyambaro yâubwami yâumukara wa kabayonga nâiyâibitare, nâikamba rinini ryâizahabu nâumwitero wâigitare cyiza nâuwâumuhengeri, nuko abo mu murwa wâi Shushani bararangurura barishima.
16 Abayuda na bo baracya baranezerwa, barishima bagira icyubahiro.
17 Nuko mu gihugu cyose no mu mudugudu wose aho itegeko nâiteka byâumwami byageraga, Abayuda baranezerwaga bakishima, bakagira ibirori nâumunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateye ubwoba.