ESITERI 6
Umwami amenya ko Moridekayi ari we wamuburiye
1 Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cyâubucurabwenge bagisomera umwami,
2 basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone zâumwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi.
3 Umwami arabaza ati â Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?â Abagaragu bâumwami bâabahereza baramusubiza bati â Nta cyo yahawe.â
4 Umwami arabaza ati â Ni nde uri mu rugo?â Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rwâimbere ibwami, azanywe no kuvugana nâumwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye.
5 Abagaragu bâumwami baramusubiza bati â Hamani ni we uri mu rugo.â Umwami ati â Naze.â
6 Nuko Hamani araza. Umwami aramubaza ati â Umuntu umwami akunze kubaha yagirirwa ate?â Hamani aribwira ati â Hari uwo umwami yakunda kubaha kunduta?â
7 Hamani asubiza umwami ati â Uwo umwami akunze kubaha,
8 bazane imyambaro yâubwami umwami ajya yambara, nâifarashi umwami agenderaho itamirijwe ikamba ryâubwami.
9 Maze iyo myambaro nâiyo farashi babihe umwe wo mu batware bâumwami barusha abandi gukomera, bayambike uwo muntu umwami akunze kubaha, bamugendeshe mu nzira yo mu murwa ahetswe nâiyo farashi, barangururire imbere ye bati âUko ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.â â
10 Nuko umwami abwira Hamani ati â Huta wende imyambaro nâifarashi uko uvuze, ubigenze utyo Moridekayi Umuyuda wicara ku irembo ryâibwami, ntihagira ikintu kibura mu byo uvuze byose.â
11 Nuko Hamani ajyana imyambaro nâifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe nâifarashi, arangururira imbere ye ati â Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.â
12 Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ryâibwami. Ariko Hamani arihuta asubira iwe ababaye kandi yitwikiriye.
13 Aherako atekerereza umugore we Zereshi nâincuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be nâumugore we Zereshi baramubwira bati â Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rwâAbayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye.â
14 Bakivugana na we haza inkone zâumwami, zihuta kujyana Hamani mu nkera Esiteri yari yiteguye.