ESITERI 5
Esiteri ararika umwami na Hamani
1 Bukeye ku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro yâubwamikazi ajya mu rugo rwâingombe rwâinzu yâumwami, kandi umwami yari yicaye ku ntebe yâubwami mu nzu yâumwami, areba mu muryango.
2 Nuko umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, Esiteri amutonaho. Umwami atunga Esiteri inkoni yâizahabu yari afite mu ntoki, Esiteri aherako yigira hafi akora ku mutwe wâinkoni.
3 Nuko umwami aramubaza ati â Urashaka iki, Mwamikazi Esiteri? Cyangwa icyo usaba ni igiki? Ndakiguha naho cyaba umugabane wâigihugu cyanjye.â
4 Esiteri aramusubiza ati â Umwami nabishaka, uyu munsi nazane na Hamani mu nkera mwiteguriye.â
5 Umwami aherako arategeka ati â Nimutebutse Hamani, kugira ngo icyo Esiteri ashaka abe ari cyo kiba.â Nuko umwami na Hamani bajya mu nkera Esiteri yiteguye.
6 Bakiri mu nkera banywa vino umwami abaza Esiteri ati â Urasaba iki, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane wâigihugu nawuguha.â
7 Esiteri aramusubiza ati â Icyo nsaba kandi nshaka ni iki:
8 niba ntonnye ku mwami akemera kumpa icyo nsaba, agasohoza icyo nshaka, umwami na Hamani bazaze mu nkera nzabitegura, kandi ejo nzasubiza umwami icyo yambajije.â
Hamani ashinga igiti cyo kumanikaho Moridekayi
9 Nuko uwo munsi Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima. Ariko abonye Moridekayi ku irembo ryâibwami, abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye, aramurakarira cyane.
10 Ariko Hamani ariyumanganya arataha atumira incuti ze nâumugore we Zereshi;
11 abatekerereza uko atunze akagira icyubahiro nâuko afite abana benshi, nâuko umwami yamukijije mu bintu byose, kandi ababwira uko umwami yamukijije akamurutisha abatware nâabagaragu be bose.
12 Hamani arongera arababwira ati â Kandi nâUmwamikazi Esiteri nta wundi yakundiye kujyana nâumwami mu nkera yiteguye keretse jyewe, ndetse nâubu yandaritse ngo nâejo nzazane nâumwami.
13 Ariko ibyo byose nta cyo bimariye, nkibona wa Muyuda Moridekayi yicara ku irembo ryâumwami.â
14 Nuko umugore we Zereshi nâincuti ze zose bamugira inama bati â Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, maze ejo uzavugane nâumwami umusabe Moridekayi ukimumanikeho, uhereko ubone kujyana nâumwami mu nkera unezerwe.â Nuko Hamani ashima iyo nama, aherako ashinga igiti.