DANIYELI 1
Imana iha umugisha Daniyeli na bagenzi be
1 Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami wâAbayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota.
2 Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami wâAbayuda hamwe nâibintu bimwe byo mu nzu yâImana, abijyana mu gihugu cyâi Shinari mu rusengero rwâimana ye, maze abishyira mu nzu yâububiko bwayo.
3 Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware wâinkone ze, kuzana abana bâabasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango wâumwami, nâabâimfura bandi
4 batagira inenge, ahubwo bâabanyaburanga, bâabahanga mu byâubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, bâingenzuzi mu byâubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu yâumwami, kugira ngo abigishe ubwenge bwâAbakaludaya nâururimi rwabo.
5 Nuko umwami abategekera igaburo ryâiminsi yose rivuye ku byokurya byâumwami, nâumusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere yâumwami.
6 Muri abo bana bâAbayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.
7 Nuko uwo mutware wâinkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.
8 Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya byâumwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware wâinkone kugira ngo atiyanduza.
9 Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware wâinkone, agakundwa na we.
10 Nuko umutware wâinkone abwira Daniyeli ati â Ndatinya umwami databuja wabategekeye ibyo muzarya nâibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye nâabandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga.â
11 Nuko Daniyeli aherako abwira igisonga cyari cyategetswe nâumutware wâinkone kurera Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya ati
12 â Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya nâamazi yo kunywa,
13 uzabone gusuzuma mu maso hacu nâahâabandi basore barya ku byokurya byâumwami, uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.â
14 Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi.
15 Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya byâumwami.
16 Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa akajya abaha ibishyimbo.
17 Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu byâubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.
18 Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe nâUmwami Nebukadinezari ishize, umutware wâinkone ajya kubamumurikira.
19 Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.
20 Mu ijambo ryose ryâubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni nâabapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.
21 Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami KĹŤro ari ku ngoma.