ABAROMA 9
Pawulo aterwa agahinda no kutizera kwâAbisirayeli
1 Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera,
2 yuko mfite agahinda kenshi nâumubabaro udatuza mu mutima wanjye.
3 Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo bâumuryango wanjye ku mubiri
4 kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana bâImana no guhabwa icyubahiro, nâamasezerano nâamategeko, nâimihango yo gukorera Imana.
5 Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen.
6 Icyakora si ukugira ngo ijambo ryâImana ryahindutse ubusa, kuko abakomotse kuri Isirayeli atari bo Bisirayeli bose,
7 kandi kuko ari urubyaro rwa Aburahamu si cyo kibagira abana be bose, ahubwo yabwiwe ngo â Kuri Isaka ni ho urubyaro rwawe ruzakwitirirwa.â
8 Ibyo ni ukuvuga yuko abana bâumubiri atari bo bana bâImana, ahubwo abana bâisezerano ni bo bemerwa ko ari urubyaro rwayo,
9 kuko ijambo ryâisezerano ryari iri ngo â Mu mwaka utaha magingo aya nzaza, Sara abyare umuhungu.â
10 Kandi si ibyo gusa, ahubwo na Rebeka ubwo yari afite inda atwitswe nâumwe, ari we Isaka sogokuruza,
11â13 na we yabwiwe ngo â Umukuru azaba umugaragu wâumutoâ nkâuko byanditswe ngo â Yakobo naramukunze, naho Esawu naramwanzeâ, kandi yabibwiwe abana bataravuka kandi batarakora icyiza cyangwa ikibi, ngo ibyo Imana yagambiriye itoranya bibeho bitavuye ku mirimo, ahubwo bivuye kuri Iyo ihamagara.
14 Nuko tuvuge iki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho
15 kuko yabwiye Mose iti â Nzababarira uwo nzababarira, kandi nzagirira impuhwe uwo nzagirira impuhwe.â
16 Ni cyo gituma bitaba ku bushake bwâumuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.
17 Ibyanditswe byabwiye Farawo biti â Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.â
18 Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangira umutima wâuwo ishaka.
19 None wambaza uti â None se ni iki gituma ikomeza kugaya umuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?â
20 Ariko wa muntu we, uri nde ugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwe cyabaza uwakibumbye kiti â Ni iki cyatumye undema utya?â
21 Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha ibyâicyubahiro, nâurundi rwo gukoresha ibiteye isoni?
22 None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya zâumujinya zari zikwiriye kurimbuka,
23 kugira ngo yerekanire ubutunzi bwâubwiza bwayo ku nzabya zâimbabazi, izo yiteguriye ubwiza uhereye kera
24 ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga?
25 Nkâuko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti â Abatari ubwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye, Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi.
26 Kandi aho hantu babwiriwe ngo âNtimuri ubwoko bwanjyeâ, Ni ho bazitirwa abana bâImana ihoraho.â
27 Yesaya na we yavuze ibyâAbisirayeli ati â Umubare wâabana ba Isirayeli naho waba nkâumusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka,
28 kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze kandi akarigabanya.â
29 Kandi nkâuko Yesaya yavuze kera ati â Iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto, Tuba twarabaye nkâi Sodomu, tukagereranywa nâi Gomora.â
30 Noneho tuvuge iki? Tuvuge yuko abanyamahanga batakurikiye ibyo gukiranuka bagushyikiriye, ari ko gukiranuka guheshwa no kwizera,
31 naho Abisirayeli bakurikiye amategeko yo gukiranuka, bakaba ari bo batayashohoje.
32 Ni kuki? Ni uko batashishikajwe no kwizera, ahubwo bashishikajwe nâimirimo, bagasitara kuri rya Buye risitaza
33 nkâuko byanditswe ngo â Dore ndashyira muri Siyoni Ibuye risitaza, Urutare rugusha, Ariko urwizera ntazakorwa nâisoni.â