ABAROMA 8
Imibereho mishya yâabari muri Kristo Yesu
1 Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,
2 kuko itegeko ryâUmwuka wâubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bwâitegeko ryâibyaha nâurupfu,
3 kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bwâintege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere yâibyaha kuba igitambo cyâibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka,
4 kugira ngo gukiranuka kwâamategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere yâumubiri, ahubwo bakurikiza ibyâUmwuka.
5 Abakurikiza ibya kamere yâumubiri bita ku byâumubiri, naho abakurikiza ibyâUmwuka bakita ku byâUmwuka.
6 Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima wâUmwuka uzana ubugingo nâamahoro,
7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi wâImana, kuko utumvira amategeko yâImana, ndetse ntushobora kuyumvira.
8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!
9 Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri abâUmwuka niba Umwuka wâImana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe.
10 Niba Kristo aba muri mwe, nubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka.
11 Ariko niba Umwuka wâIyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura nâimibiri yanyu ipfa ku bwâUmwuka wayo uba muri mwe.
12 Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere yâimibiri yacu ngo dukurikize ibyayo,
13 kuko niba mukurikiza ibya kamere yâumubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.
14 Abayoborwa nâUmwuka wâImana bose ni bo bana bâImana,
15 kuko mutahawe umwuka wâububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana bâImana, udutakisha uti â Aba, Data!â
16 Umwuka wâImana ubwe ahamanya nâumwuka wacu yuko turi abana bâImana,
17 kandi ubwo turi abana bayo turi nâabaragwa, ndetse turi abaragwa bâImana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.
18 Mbonye yuko imibabaro yâiki gihe idakwiriye kugereranywa nâubwiza tuzahishurirwa,
19 kuko ndetse nâibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kwâabana bâImana,
20 kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bwâibitagira umumaro. Icyakora si ku bwâubushake bwabyo ahubwo ni ku bwâubushake bwâUwabubishyizemo,
21 yiringira yuko na byo bizabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo wâubwiza bwâabana bâImana.
22 Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu,
23 ariko si byo bisa, ahubwo natwe abafite umuganura wâUmwuka, natwe tunihira mu mitima yacu dutegereza guhindurwa abana bâImana, ari ko gucungurwa kwâimibiri yacu,
24 kuko twakijijwe dufite ibyiringiro. Ariko rero ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona?
25 Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.
26 Uko ni ko nâUmwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,
27 kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nkâuko Imana ishaka.
28 Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nkâuko yabigambiriye,
29 kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa nâishusho yâUmwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.
30 Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, nâabo yatsindishirije yabahaye ubwiza.
Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
31 None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
32 Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana nâibindi byose?
33 Ni nde uzarega intore zâImana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza?
34 Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bwâImana adusabira?
35 Ni nde wadutandukanya nâurukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?
36 Nkâuko byanditswe ngoâ Turicwa umunsi ukira bakuduhora, Twahwanijwe nâintama zâimbagwa.â
37 Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha nâuwadukunze,
38 kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi,
39 cyangwa uburebure bwâigihagararo, cyangwa uburebure bwâikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya nâurukundo rwâImana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.