ABALEWI 22
Umutambyi ntakwiriye kurya ku byera ahumanye
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 â Bwira Aroni nâabana be bitandukanye nâibyera Abisirayeli banyereza, be gusuzuguza izina ryanjye ryera. Ndi Uwiteka.
3 Ubabwire uti: Umuntu wese wo mu rubyaro rwanyu mu bihe byanyu byose, uzegera ibyera Abisirayeli bereje Uwiteka agihumanye, uwo muntu azakurweho ave imbere yanjye. Ndi Uwiteka.
4 â Umuntu wese wo mu rubyaro rwa Aroni ubembye cyangwa uninda, ntarye ku byera atarahumanuka. Kandi ukoze ku muntu wese cyangwa ku kintu cyose cyahumanijwe nâintumbi, cyangwa ku muntu uvuwemo nâintanga ze,
5 cyangwa ukoze ku gikururuka cyose cyamuhumanya, cyangwa ku muntu wamuhumanisha guhumana kâuburyo bwose,
6 ukoze ku bimeze bityo azaba ahumanye ageze nimugoroba, ntakarye ku byera ariko yiyuhagire.
7 Izuba nirirenga azaba ahumanutse abone kurya ku byera, kuko ari ibyokurya bye.
8 Intumbyi nâikirÄ«ra ntakabirye ngo abyiyandurishe. Ndi Uwiteka.
9 â Ni cyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugira ngo utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza.
Amategeko yâabatari abatambyi barya ku byera
10 â Utari uwo mu batambyi ntakarye ku cyera, umushyitsi wo mu nzu yâumutambyi cyangwa umukorerera ibihembo ntibakarye ku cyera.
11 Ariko umutambyi nagura umuntu ifeza, uwo ajye akiryaho, nâabavukiye mu rugo rwe bajye barya ku byokurya bye.
12 Kandi umukobwa wâumutambyi narongorwa nâutari uwo mu batambyi, ntakarye mu byera byatuwe bikererezwa.
13 Ariko umukobwa wâumutambyi niba ari umupfakazi, cyangwa yarasenzwe ntagire umwana, akaba igishubaziko agasubira mu nzu ya se nkâuko yari ari mu bwana bwe, ajye arya ku byokurya bya se, ariko ntihakagire utari uwo mu batambyi ubiryaho.
14 â Umuntu narya ku cyera atabizi, arihe umutambyi ikingana nâicyera yariye, yongereho igice cyacyo cya gatanu.
15 Kandi abatambyi ntibakonone ibyera byatuwe nâAbisirayeli, ibyo berereje Uwiteka
16 ngo babashyirisheho gukiranirwa kuzana urubanza nibarya ibyera byabo, kuko ndi Uwiteka ubeza.â
Inenge ziburisha amatungo gutambwa
17 Uwiteka abwira Mose ati
18 â Bwira Aroni nâabana be nâAbisirayeli bose uti: Umuntu wo mu nzu ya Isirayeli wese, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uzatambira Uwiteka igitambo cyo koswa, naho waba umuhigo ahigura, cyangwa ari icyatambishwa nâumutima ukunze,
19 azende ikimasa cyangwa isekurume yâintama cyangwa iyâihene kidafite inenge, kugira ngo yemerwe.
20 Ariko igifite inenge cyose ntimukagitambe, kuko kizababera igitambo kitakwemerwa.
21 Kandi umuntu wese natambira igitambo cyâuko ari amahoro ngo ahigure umuhigo, cyangwa agitambishwa nâumutima ukunze, naho cyaba icyo mu bushyo cyangwa icyo mu mikumbi gitungane rwose kibone kwemerwa, ntikikagire inenge kibaho.
22 Impumyi cyangwa ikivune cyangwa ikivuyeho urugingo, cyangwa ikirwaye ibisebe cyangwa ikirwaye ibisa nâubuheri nâibikoko ntimukabitambire Uwiteka, ntimukabigire ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorerwa nâumuriro ku gicaniro.
23 Ikimasa cyangwa umwana wâintama gifite urugingo rwâikirenga cyangwa rugufi, wemererwa kugitambishwa nâumutima ukunze, ariko ntikizemerwa ngo ugihiguze umuhigo.
24 Igifite amabya yahombanye cyangwa yamenetse, cyangwa yajanjaguritse cyangwa yashahuwe ntimukagitambire Uwiteka, ntimuzagenzereze mutyo mu gihugu cyanyu.
25 â No ku munyamahanga ntimukemere ikimeze gityo cyose, ngo mugitambe ho ibyokurya byâImana yanyu, kuko ubusembwa bwabyo bubiriho, bifite inenge, ntibyababera ibitambo byemerwa.â
Andi mategeko yâibitambo
26 Uwiteka abwira Mose ati
27 â Inka cyangwa intama cyangwa ihene nivuka ijye yonkeshwa iminsi irindwi, uhereye ku munsi wa munani izemerwa ko itambirwa Uwiteka igakongorwa nâumuriro.
28 Naho yaba inka cyangwa intama, ntimukazibagane nâizazo ku munsi umwe.
29 Kandi nimutambira Uwiteka igitambo cyâishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa.
30 Ku munsi cyatambiweho, abe ari wo mukirya, ntimukagire icyo musigaza ngo kirare. Ndi Uwiteka.
31 â Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye muyumvire. Ndi Uwiteka.
32 Ntimugasuzuguze izina ryanjye ryera, kugira ngo nerezwe hagati mu Bisirayeli. Ndi Uwiteka ubeza,
33 wabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka.â