ABALEWI 10
Uwiteka yica Nadabu na Abihu, abahoye icyaha gikomeye
1 Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere yâUwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse.
2 Imbere yâUwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere yâUwiteka.
3 Mose abwira Aroni ati â Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati âKwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere yâubu bwoko bwose.â â Aroni aricecekera.
4 Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati â Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere yâAhera, mubajyane inyuma yâingando zâamahema.â
5 Bigira hafi babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nkâuko Mose yategetse.
6 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati â Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse.
7 Kandi ntimuve ku muryango wâihema ryâibonaniro mudapfa, kuko muriho amavuta yâUwiteka yabasÄ«ze.â Bagenza uko Mose yategetse.
Abatambyi babuzwa kunywa ibisindisha, bagikora umurimo
8 Uwiteka abwira Aroni ati
9 â Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe nâabana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ryâibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose,
10 mubone uko mutandukanya ibyera nâibitari ibyera, nâibihumanya nâibidahumanya,
11 mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.â
Mose ategeka abatambyi kurya imyanya yabo
12 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati â Mujyane ituro ryâifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa nâumuriro, murirÄ«re iruhande rwâigicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane.
13 MurirÄ«re ahantu hera, kuko ryategetswe kuba iryawe nâabana bawe ku maturo aturwa Uwiteka agakongorwa nâumuriro, uko ni ko nategetswe.
14 Na ya nkoro yajungujwe, na rwa rushyi rwâukuboko rwererejwe, wowe nâabahungu bawe nâabakobwa bawe na bo mubirÄ«re ahantu hadahumanijwe, kuko wabiherewe kuba imyanya yawe nâiyâabahungu bawe, ku bitambo byâAbisirayeli byâuko bari amahoro.
15 Urushyi rwâukuboko rwo kwererezwa nâinkoro yo kuzunguzwa, bajye babizanana nâibitambo byo gukongorwa nâumuriro byâurugimbu, babizungurize imbere yâUwiteka bibe ituro rijungujwe rijye riba iryawe nâabana bawe, bitegetswe nâitegeko ritazakuka iteka uko Uwiteka yategetse.â
Aroni asobanura icyatumye yosa ihene yatambiwe ibyaha
16 Mose ashakana umwete ya hene yatambiwe ibyaha, asanga bayosheje. Arakarira Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye, arababaza ati
17 â Mwabujijwe nâiki kurÄ«ra ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa ku iteraniro, mukabahongererera imbere yâUwiteka?
18 Dore amaraso yacyo ntarakazanwa imbere mu hera, nta cyo kubabuza kuba mwakirÄ«riye mu buturo bwera, uko nategetse.â
19 Aroni asubiza Mose ati â Dore uyu munsi batambiye imbere yâUwiteka igitambo cyabo cyatambiwe ibyaha, nâigitambo cyabo cyoshejwe, none ibyambayeho ngibyo. Mbese iyo uyu munsi ndya igitambo cyatambiwe ibyaha, ibyo biba byabaye byiza mu maso yâUwiteka?â
20 Mose abyumvise, biba byiza mu maso ye.