ABAGALATIYA 5
Abagalatiya bahugurirwa gukomeza umudendezo wa Gikristo
1 Ubwo Kristo yatubaturiye kuba abâumudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa nâububata.
2 Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira.
3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe nâamategeko byose.
4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa nâamategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bwâImana.
5 Naho twebwe ku bwâUmwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera.
6 Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.
7 Mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri?
8 Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara.
9 Nâubundi igitubura gike gitubura irobe ryose.
10 Ndabiringiye ku bwâUmwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho nâurubanza rwe.
11 Mbese bene Data, niba nkibwiriza gukebwa ni iki gituma nkirenganywa? Iyo mba nkibikora, cya gisitaza giterwa no kubwiriza ibyâumusaraba kiba cyaramvuyeho.
12 Icyampa ababahagarika imitima bakikona rwose.
13 Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,
14 kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo â Ukunde mugenzi wawe nkâuko wikunda.â
15 Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana! Imirimo ya kamere nâimbuto zâUmwuka
16 Ndavuga nti â Muyoborwe nâUmwukaâ, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira
17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.
18 Ariko niba muyoborwa nâUmwuka, ntimuba mugitwarwa nâamategeko.
19 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni nâibyâisoni nke,
20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, nâishyari nâumujinya nâamahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,
21 no kugomanwa no gusinda, nâibiganiro bibi nâibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nkâuko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bwâImana.
22 Ariko rero imbuto zâUmwuka ni urukundo nâibyishimo nâamahoro, no kwihangana no kugira neza, nâingeso nziza no gukiranuka,
23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.
24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere, nâiruba nâirari byayo.
25 Niba tubeshwaho nâUmwuka tujye tuyoborwa nâUmwuka.
26 Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.