ABAGALATIYA 4
Ubutumwa bwiza bwatubatuye mu mategeko
1 Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho nâimbata, nubwo yaba ari nyirâibintu byose.
2 Ahubwo ategekwa nâabamurera nâibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se.
3 Natwe ni ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa nâamategeko ya mbere yahoze mu isi.
4 Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe nâumugore, kandi wavutse atwarwa nâamategeko
5 ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana bâImana.
6 Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka wâUmwana wayo mu mitima yacu avuga ati â Aba, Data.â
7 Ni cyo gituma utakiri imbata ahubwo uri umwana, kandi rero ubwo uri umwana, uri nâumuragwa ubihawe nâImana.
8 Icyakora icyo gihe kuko mutari muzi Imana mwari imbata zâibitari Imana nyakuri,
9 ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?
10 Muziririza iminsi nâamezi nâibihe nâimyaka.
11 Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe nâubusa.
12 Ndabinginga bene Data, mumere nkanjye kuko nanjye meze nkamwe.
13 Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara yâumubiri ari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwira ubutumwa bwiza,
14 kandi nubwo ibyâumubiri wanjye byababereye ikirushya ntimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika wâImana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe.
15 Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa.
16 Mbese mpindujwe umwanzi wanyu nâuko mbabwira ukuri?
17 Ba bandi barabikundisha, nyamara si mu buryo bwiza kuko icyo bashaka ari ukubakingiranira hanze, kugira ngo namwe mubone uko mubihakirizwaho.
18 Icyakora byaba byiza ko mwakundwa mukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose.
19 Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe,
20 icyampa nkaba ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye, kuko mpeze mu rungabangabo ku bwanyu.
Sara na Hagari bari ibyitegererezo byâamasezerano abiri
21 Abashaka gutwarwa nâamategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa nâamategeko?
22 Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uwâinshoreke undi ari uwâumugeni.
23 Uwâinshoreke yavutse nkâuko ibyâumubiri bigenda, naho uwâumugeni yavutse ku bwâisezerano ryâImana.
24 Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nkâamasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari,
25 ari we kandi ugereranywa nâumusozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe nâabana bayo.
26 Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese
27 kuko byanditswe ngo â Ishime ngumba itabyara, Tera hejuru uvuge cyane utaramukwa, Kuko abana bâinyungwakazi ari benshi, Baruta abâinkundwakazi.â
28 Nuko rero bene Data, namwe muri abana bâisezerano nkâuko Isaka yari ari.
29 Ariko nkâuko icyo gihe uwabyawe nâumubiri yarenganyaga uwabyawe nâUmwuka, na nâubu ni ko bikimeze.
30 Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti â Senda inshoreke nâumuhungu wayo, kuko umuhungu wâinshoreke atazaraganwa nâumuhungu wâumugeni.â
31 Nuko bene Data, ntitukiri abana bâinshoreke, ahubwo turi abâumugeni.