ABAFILIPI 3
Imbuzi zerekeye intumwa zâibinyoma
1 Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro.
2 Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi zâibibi, mwirinde nâabakeba gukeba kubi,
3 kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bwâUmwuka wâImana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire ibyâumubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.
4 Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha.
5 Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bwâAbisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo wâAbaheburayo, ndi Umufarisayo ku byâamategeko.
6 Ku byâishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa nâamategeko nari inyangamugayo. Guhomba ibyâisi ku bwo gutunga Kristo
7 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo,
8 ndetse nâibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bwâubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bwâuwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,
9 kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera
10 kugira ngo mumenye, menye nâimbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe
11 ngo ahari ngere ku muzuko wâabapfuye.
12 Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.
13 Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere,
14 ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kwâImana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.
15 Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima, kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo.
16 Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza. Abanzi bâumusaraba wa Kristo
17 Bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho icyitegererezo.
18 Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi bâumusaraba wa Kristo.
19 Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku byâisi.
20 Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo,
21 uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya nâumubiri wâubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.