ABACAMANZA 21
Abisirayeli babonera Ababenyamini abagore
1 Kandi Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa bati â Nta muntu nâumwe muri twe uzashyingira Umubenyamini umukobwa we.â
2 Nuko abantu bose basubira i Beteli, bicara imbere yâImana bageza nimugoroba barira batera hejuru cyane,
3 barabaza bati â Uwiteka Mana yâAbisirayeli, ni iki gituma tubura umuryango umwe mu Bisirayeli?â
4 Nuko bukeye bwaho bazinduka kare, bahubaka igicaniro batamba ibitambo byoswa, nâibitambo byâishimwe yuko bari amahoro.
5 Abisirayeli barabaza bati â Mu miryango yose yâAbisirayeli utaje mu iteraniro ryâUwiteka ni nde?â Kuko bari barahiye indahiro ikomeye ku muntu wese utazaza gusenga Uwiteka i Misipa bati â Ni ukuri azicwa.â
6 Nuko Abisirayeli baricuza ku bwâAbabenyamini bene wabo baravuga bati â Uyu munsi hariho umuryango uciwe muri Isirayeli.
7 Tubigenze dute ngo dushakire abacitse ku icumu abagore, kandi ko twarahiye imbere yâUwiteka ko tutazabashyingira abakobwa bacu?â
8 Nuko barabaza bati â Mu miryango yâAbisirayeli utazamutse gusenga Uwiteka i Misipa ni uwuhe?â Babona ko nta muntu wavuye i Yabeshi yâi Galeyadi, ngo aze mu ngando aho bateraniye,
9 kuko ubwo abantu bari bamaze kubarwa, nta wo mu baturage bâi Yabeshi yâi Galeyadi wari uhari.
10 Nuko iteraniro ritumayo abantu inzovu imwe nâibihumbi bibiri barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati â Nimugende mwicishe inkota abaturage bâi Yabeshi yâi Galeyadi, mubicane nâabagore nâabana babo.
11 Uko abe ari ko muzabigenza rwose, umugabo wese nâumugore wese waryamanye nâumugabo muzabarimbure.â
12 Nuko muri abo baturage bâi Yabeshi yâi Galeyadi, babonayo abakobwa bâinkumi magana ane batararyamana nâabagabo, babazana mu ngando zâi Shilo mu gihugu cyâi KanÄni.
13 Nuko iteraniro ryose rituma ku Babenyamini bari ku gitare cya Rimoni, babaha ihumure.
14 Ubwo ngubwo Ababenyamini baragaruka, Abisirayeli babashyingira abo bakobwa bakijije mu bagore bâi Yabeshi yâi Galeyadi, ariko ntibabakwira.
15 Nuko abantu baricuza ku bwâAbabenyamini, kuko Uwiteka yari yaciye icyuho mu miryango yâAbisirayeli.
16 Nuko abakuru bâiteraniro barabaza bati â Tuzabigenza dute ngo dushakire abasigaye, ko abagore barimbutse mu Babenyamini?â
17 Baravuga bati â Hakwiriye kubaho gakondo yâAbabenyamini bacitse ku icumu, kugira ngo hatagira umuryango uzimanganywa mu Bisirayeli.
18 Ariko ntitubasha kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuti âHavumwe uzashyingira Umubenyamini.â â
19 Maze baravuga bati â Uko umwaka utashye, hariho umunsi mukuru wâUwiteka i Shilo iri ikasikazi yâi Beteli, mu ruhande rwâiburasirazuba rwâinzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi yâi Lebona.â
20 Nuko bategeka Ababenyamini barababwira bati â Nimugende mwubikirire mu mizabibu.
21 Nuko nimubona abakobwa bâi Shilo basohotse kujya kubyina mu birori byabo, muzahereko muve mu mizabibu, umuntu wese afate umukobwa mu bâi Shilo abe umugore we, muhereko musubire muri gakondo ya Benyamini.
22 Nuko ba se cyangwa bene wabo nibaza kuturegera tuzababwira tuti âMubaduhere ubuntu kuko umuntu wese tutamuboneye umugore muri ya ntambara. Ubwo mutababahaye ntimuriho urubanza.â â
23 Nuko Ababenyamini babigenza uko bohejwe, binyagira abageni mu babyinnyi nkâuko umubare wabo wari uri barabajyana. Baragenda basubira muri gakondo yabo, bongera kubaka imidugudu bayibamo.
24 Nuko Abisirayeli baherako bavayo, umuntu wese ajya mu muryango wâiwabo no mu nzu ye, bose bavayo basubira muri gakondo zabo.
25 Ariko icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi umuntu wese yitegekaga uko ashatse.