ABACAMANZA 1
Abayuda nâAbasimeyoni banesha umwami wâAbanyakanÄni
1 Yosuwa amaze gupfa Abisirayeli babaza Uwiteka bati â Muri twe ni nde uzabanza gutera AbanyakanÄni kubarwanya?â
2 Uwiteka aravuga ati â Abayuda ni bo bazabanzayo, dore mbagabije icyo gihugu.â
3 Nuko Abayuda babwira Abasimeyoni bene wabo bati â Nimuze tujyane mu mugabane wacu turwane nâAbanyakanÄni, natwe tuzabatabara mu wanyu mugabane.â Nuko Abasimeyoni bajyana na bo.
4 Abayuda barazamuka, Uwiteka atanga AbanyakanÄni nâAbaferizi arababagabiza, bicira i Bezeki ingabo zabo inzovu imwe.
5 Basanga Adonibezeki i Bezeki baramurwanya, banesha AbanyakanÄni nâAbaferizi.
6 Ariko Adonibezeki arahunga baramukurikira, baramufata bamuca ibikumwe nâamano manini.
7 Adonibezeki aravuga ati â Abami mirongo irindwi baciwe ibikumwe nâamano manini, bajyaga batoragura ibyokurya munsi yâameza yanjye, uko nabagize ni ko Uwiteka anyituye.â Nuko bamuzana i Yerusalemu, agwayo.
Kalebu ahindĹŤra ibihugu yahawe
8 Maze Abayuda batera i Yerusalemu barahatsinda baharimbuza inkota, batwika uwo mudugudu.
9 Maze Abayuda baramanuka batera AbanyakanÄni bo mu gihugu cyâimisozi miremire, nâabâikusi nâabo mu bibaya.
10 Kandi barongera batera AbanyakanÄni bari batuye i Heburoni (kera i Heburoni hitwaga i Kiriyataruba), maze banesha Sheshayi na Ahimani na Talumayi.
11 Bavayo batera abari batuye i Debira (kera i Debira hitwaga i Kiriyatiseferi).
12 Ariko Kalebu aravuga ati â Uzatera i Kiriyatiseferi akahatsinda, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.â
13 Bukeye Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu arahatsinda, nuko ashyingirwa wa mukobwa.
14 Maze uwo mukobwa yegera umugabo we aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati â Urashaka iki?â
15 Aramusubiza ati â Ubwo wampaye igikingi ikusi, na none ungirire ubuntu umpe nâamasĹko yâamazi.â Nuko Kalebu amuha amasĹko yo haruguru nâayo hepfo.
Abisirayeli bakomeza kwirukana ababisha
16 Nuko abana ba wa Mukeni sebukwe wa Mose, bazamukana na bene Yuda bavuye mu mudugudu wâimikindo, bajya mu butayu bwâi Buyuda buri ikusi ya Arada, baturanayo nâabaho.
17 Bukeye Abayuda bajyana nâAbasimeyoni bene wabo, banesha AbanyakanÄni bâabaturage bâi Sefati, baraharimbura rwose. Kandi uwo mudugudu witwaga Horuma.
18 Maze Abayuda batsinda i Gaza bageza ku rugabano rwaho, na Ashikeloni nâurugabano rwaho, na Ekuroni nâurugabano rwaho.
19 Uwiteka yari kumwe nâAbayuda birukana bene igihugu cyâimisozi miremire, ariko ntibabasha kwirukana abo mu bibaya kuko bari bafite amagare yâibyuma.
20 Kalebu bamuha i Heburoni nkâuko Mose yari yaravuze, yirukanamo bene Anaki uko ari batatu.
21 Ariko Ababenyamini bo ntibirukanye Abayebusi bâabaturage bâi Yerusalemu, nuko Abayebusi baturana nâAbabenyamini i Yerusalemu na bugingo nâubu.
22 Abâumuryango wa Yosefu na bo barazamuka ngo batere i Beteli, Uwiteka yari kumwe na bo.
23 Babanza gutuma abatasi i Beteli (kera uwo mudugudu witwaga Luzi).
24 Abo batasi babonye umuntu wavaga muri uwo mudugudu baramwinginga bati â Twereke irembo ryâuyu mudugudu tuzakugirira neza.â
25 Uwo mugabo abereka irembo ryâumudugudu, nuko Abayosefu barimbuza abo muri uwo mudugudu inkota, ariko wa mugabo nâabo mu rugo rwe bose barabareka.
26 Uwo mugabo aherako ajya mu gihugu cyâAbaheti yubakayo umudugudu awita Luzi, ari ryo zina ryawo na bugingo nâubu.
27 Abamanase bo ntibirukanye abaturage bâi Betisheyani nâabo mu midugudu yaho, cyangwa abâi TÄnaki nâimidugudu yaho, cyangwa abâi Dori nâimidugudu yaho, cyangwa aba Ibuleyamu nâimidugudu yaho, cyangwa abâi Megido nâimidugudu yaho. Nuko abo BanyakanÄni bakunda kuguma muri icyo gihugu.
28 Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha AbanyakanÄni amakoro, ntibabirukana rwose.
29 Abefurayimu na bo ntibirukanye AbanyakanÄni batuye i Gezeri, ahubwo AbanyakanÄni baturanaga na bo i Gezeri.
30 Abazebuluni na bo ntibirukanye abaturage bâi Kitironi cyangwa abaturage bâi Nahalali, ariko abo BanyakanÄni baturanaga na bo, bagakoreshwa amakoro.
31 AbashÄri na bo ntibirukanye abaturage bo kuri Ako cyangwa abâi Sidoni, cyangwa abo kuri Ahulaba cyangwa abo kuri Akizibu, cyangwa abâi Heliba cyangwa abo kuri Afika, cyangwa abâi Rehobu,
32 ahubwo AbashÄri baturana nâAbanyakanÄni bene icyo gihugu, ntibabirukana.
33 Abanafutali na bo ntibirukanye abaturage bâi Betishemeshi cyangwa abâi Betanati, ahubwo baturana nâAbanyakanÄni bene icyo gihugu, ariko abaturage bâi Betishemeshi nâi Betanati bakoreshwa amakoro.
34 Abamori baherereza Abadani mu gihugu cyâimisozi miremire, ntibabakundira kumanuka mu kibaya.
35 Kandi Abamori bashakaga gutura ku musozi wa Heresi muri Ayaloni nâi ShÄlubimu, ariko bene Yosefu babarushije amaboko, babakoresha amakoro.
36 Nuko urugabano rwâAbamori rwaheraga ahaterera hajya muri Akurabimu ku rutare, rukagera mu mpinga.