2 SAMWELI 12
Umugani wa Natani
1 Bukeye Uwiteka atuma Natani kuri Dawidi, ageze iwe aramubwira ati â Habayeho abantu babiri mu mudugudu umwe, umwe yari umutunzi, undi yari umukene.
2 Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo yâinka nâintama nyinshi cyane.
3 Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akÄgazi kâintama yari yaguze akakarera, kagakurana nâabana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nkâumukobwa we.
4 Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi, umubi ni uwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi wâintama wa wa mukene, awuzimanira umushyitsi we.â
5 Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane. Ni ko kubwira Natani ati â Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa.
6 Kandi azarihe umwana wâintama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.â
7 Nuko Natani abwira Dawidi ati â Erega uwo mugabo ni wowe! Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya iti âNakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli, ngukiza amaboko ya Sawuli
8 nguha inzu ya shobuja, nguha nâabagore be baragusegura, kandi nkugabira umuryango wa Isirayeli nâuwa Yuda. Kandi iyo biba byarabaye bike, mba narakongereyeho ibindi.
9 Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ryâUwiteka, ugahangara gukora ibyangwa na we: wicishije Uriya wâUmuheti inkota kandi ugacyura umugore we, umugira uwawe, kandi Uriya umwicisha inkota yâAbamoni.
10 Nuko rero inkota ntabwo izava mu rugo rwawe iteka ryose, kuko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya wâUmuheti, ukamugira uwawe.â
11 Nuko Uwiteka avuze atya ati âUmva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi wawe, aryamanire na bo ku itangaze ryâizuba.
12 Wowe wabikoreye mu rwihisho, ariko jye nzabikorera imbere yâAbisirayeli bose ku mugaragaro izuba riva.â â
13 Nuko Dawidi abwira Natani ati â Nacumuye ku Uwiteka.â Natani abwira Dawidi ati â Nuko rero Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe, nturi bupfe.
14 Ariko kuko wahaye abanzi bâUwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bwâicyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.â
15 Natani aherako asubira iwe.
Dawidi asabira umwana ntibyamubuza gupfa Hanyuma Uwiteka atera umwana muka Uriya yabyaranye na Dawidi, araremba cyane.
16 Ni cyo cyatumye Dawidi yingingira uwo mwana ku Mana, yiyiriza ubusa yihina mu nzu, acura umurambo hasi burinda bucya.
17 Abantu bakuru bo mu rugo rwe babibonye barahaguruka, bamuhagarara iruhande ngo bamubyutse ave hasi, aranga kandi yanga no gusangira na bo.
18 Maze ku munsi wa karindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kumubwira ko umwana yapfuye, kuko bibwiye bati â Mbese ubwo twavuganaga na we umwana akiri muzima ntatwumve, biracura iki nitumubwira ko umwana apfuye? Ntari burusheho kwiyica nabi?â
19 Maze Dawidi abonye ko abagaragu be bongorerana, amenyera aho ko umwana apfuye. Abaza abagaragu be ati â Mbese umwana arapfuye?â Baramusubiza bati â Arapfuye.â
20 Nuko Dawidi arabyuka ariyuhagira arihezura, yambara indi myambaro, aherako ajya mu nzu yâUwiteka arasenga, avayo ajya mu nzu ye. Nuko aho ashakiye bamuzanira ibyokurya, ararya.
21 Maze abagaragu be baramubaza bati â Ibyo ugize ibyo ni ibiki? Wiyirije ubusa uririra umwana akiri muzima, ariko none umwana amaze gupfa urahaguruka ujya kurya.â
22 Arabasubiza ati â Umwana akiri muzima niyirije ubusa ndira kuko nibwiraga nti âNta wubizi, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.â
23 Ariko none amaze gupfa, ndiyiririza iki ubusa? Mbese nabasha kumugarura? Nzajya aho ari ariko we ntabwo azagaruka aho ndi.â
24 Maze Dawidi ahumuriza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana. Bukeye babyarana umwana wâumuhungu amwita Salomo, Uwiteka aramukunda
25 atuma umuhanuzi Natani amumwitira Yedidiya, ku bwâUwiteka.
Dawidi atsinda i Raba (1 Ngoma 20.1-3)
26 Bukeye Yowabu atera i Raba yâAbamoni, atsinda ururembo rwabo.
27 Aherako atuma intumwa kuri Dawidi atya ati â Narwanye nâabâi Raba, kandi nahindĆ«ye umudugudu wâamazi.
28 None teranya abantu basigaye aho, uze ugerereze imbere yâumudugudu uwutere, uwuhindĆ«re ne kuba ari jye uwuhindĆ«ra, bakawunyitirira.â
29 Nuko Dawidi ateranya ingabo zose arahaguruka atera i Raba, arwana nâabaho arahahindĆ«ra.
30 Yambura umwami wabo ikamba ku mutwe, kuremÄra kwaryo kwari italanto yâizahabu, kandi muri ryo harimo amabuye yâigiciro cyinshi. Nuko baritegesha Dawidi ku mutwe, maze muri uwo mudugudu anyagayo iminyago myinshi cyane.
31 Akuramo abantu baho abakereza inkero nâibyuma biharura nâintorezo zâibyuma, kandi abanyuza mu itanura ryâamatafari. Uko ni ko yagenzaga imidugudu yose yâAbamoni. Nuko Dawidi nâingabo ze zose basubira i Yerusalemu.