2 PETERO 2
Ibyerekeye abigisha bâibinyoma
1 Ariko nkâuko hariho abahanuzi bâibinyoma badutse mu bwoko bwâAbisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha bâibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.
2 Ingeso zabo zâisoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira yâukuri.
3 Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo yâamahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.
4 Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu yâumwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka,
5 kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka nâabandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi yâabatubaha Imana umwuzure,
6 kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu yâi Sodomu nâi Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore kâabazagenda batubaha Imana,
7 ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso zâisoni nke zâabanyabyaha,
8 (kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo yâubugome yarebaga akumva.)
9 Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi wâamateka ngo bahanwe,
10 ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa. Ni abantu bahangÄra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro,
11 nyamara abamarayika nubwo barusha abo bantu imbaraga nâubushobozi, ntibahangÄra kurega abo banyacyubahiro ku Mwami Imana babatuka.
12 Ariko izo nyamaswabantu zimeze nkâinyamaswa zitagira ubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukira buheriheri mu byonona byabo,
13 bahabwe ingaruka yo gukiranirwa kwabo. Bakunda kwidamararira ku manywa, abo ni ibizinga nâinenge bishÄŤmira ibihendo byabo bagisangira namwe ibyiza.
14 Amaso yabo yuzuye ubusambanyi ntahaga ibyaha, bashukashuka abâimitima idakomeye bafite imitima yamenyerejwe kurarikira ibibi, ni abo kuvumwa.
15 Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya BalÄmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa,
16 ariko ahanwa ubugome bwe ubwo indogobe itavuga yavugaga ijwi ryâumuntu, ikabuza ibisazi byâuwo muhanuzi.
17 Abo ni amasĹko akamye kandi ni ibihu bijyanwa nâinkubi yâumuyaga, barindiwe umwijima wâicuraburindi
18 kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ryâumubiri nâimigenzo yâisoni nke.
19 Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata zâibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye nâimbata yacyo.
20 Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu nâUmukiza kwarabateye guhunga, bakava mu byâisi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.
21 Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.
22 Ibyabasohoyeho ni ibyâuyu mugani wâukuri ngo â Imbwa isubiye ku birutsi byayoâ, kandi ngo â Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.â