2 PETERO 1
1 Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo nâintumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kwâigiciro cyinshi guhwanye nâukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu nâUmukiza.
2 Ubuntu nâamahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,
3 kuko imbaraga zâubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kĆ«baha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe nâingeso ze nziza.
4 Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije byâigiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere yâImana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.
Ibyerekeye ingeso za Gikristo
5 Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,
6 kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kƫbaha Imana,
7 kƫbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.
8 Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.
9 Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera.
10 Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato,
11 ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami nâUmukiza wacu.
12 Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu.
13 Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando,
14 kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nkâuko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje.
15 Ariko nzajya ngira umwete, kugira ngo nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo iminsi yose.
16 Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe nâubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga zâUmwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe, ahubwo twiboneye nâamaso yacu icyubahiro cye gikomeye,
17 kuko yahawe nâImana Data wa twese ishimwe nâicyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti â Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.â
18 Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.
19 Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nkâitabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.
20 Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye,
21 kuko ari nta buhanuzi bwazanywe nâubushake bwâumuntu, ahubwo abantu bâImana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe nâUmwuka Wera.