2 NGOMA 30
Bitegura kuziririza Pasika
1 Bukeye Hezekiya atumira Abisirayeli nâAbayuda bose, kandi yandikira Abefurayimu nâAbamanase inzandiko, ngo baze mu nzu yâUwiteka i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika.
2 Kuko umwami nâabatware be nâiteraniro ryose ryâi Yerusalemu, bari bagiye inama yo kuziririza Pasika mu kwezi kwa kabiri.
3 Icyo gihe ntibabashaga kuyiziririza, kuko umubare wâabatambyi biyejeje wari udashyitse, na rubanda bari batarateranira i Yerusalemu.
4 Iyo nama ishimwa nâumwami nâiteraniro ryose.
5 Nuko bashyiraho itegeko, baryamamaza mu Bisirayeli bose uhereye i BÄrisheba ukageza i Dani, ngo baze i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika, kuko bari batakiyiziririza ari benshi cyane uko byari byaranditswe.
6 Maze intumwa zijyana inzandiko zivuye ku mwami nâabatware be, zizikwiza i Bwisirayeli nâi Buyuda hose, zivuga itegeko ryâumwami yategetse ati â Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukire Uwiteka Imana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, ibone kugarukira mwebwe abasigaye barokotse amaboko yâabami ba AshĹŤri.
7 Kandi mwe kumera nka ba sogokuruza banyu, cyangwa bene wanyu bacumuraga ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nkâuko mubireba.
8 Nuko rero noneho mwebwe ntimube abanyamajosi agamitse nka ba sogokuruza banyu, ahubwo muyoboke Uwiteka mwinjire mu buturo bwe yereje iteka ryose, mukorere Uwiteka Imana yanyu kugira ngo uburakari bwayo bwâinkazi bubaveho.
9 Nimugarukira Uwiteka, bene wanyu nâabana banyu bazagirirwa imbabazi nâababajyanye ari imbohe bagaruke muri iki gihugu, kuko Uwiteka Imana yanyu igira imbabazi nâibambe, kandi ntizabirengagiza ngo ibahe umugongo nimuyigarukira.â
10 Nuko intumwa zinyura mu gihugu cya Efurayimu nâicya Manase, zikava ku musozi zijya ku wundi, zigera no mu cya Zebuluni ariko baraziseka cyane, bazishinyagurira.
11 Ariko bamwe bo mu BashÄri no mu Bamanase no mu Bazebuluni bicisha bugufi, baza i Yerusalemu.
12 Kandi nâi Buyuda ukuboko kwâImana kubaha guhuza umutima, bumvira itegeko ryâumwami nâabatware babitegetswe nâijambo ryâUwiteka.
Baziririza Pasika
13 Nuko mu kwezi kwa kabiri i Yerusalemu hateranira abantu benshi baziririza ibirori byâimitsima idasembuwe, bari iteraniro rinini cyane.
14 Barahaguruka bakura i Yerusalemu ibicaniro byari bihari, bakuraho nâibyotero byo koserezaho imibavu byose, babijugunya mu kagezi kitwa Kidironi.
15 Maze babaga umwana wâintama wa Pasika ku munsi wa cumi nâine wâukwezi kwa kabiri, abatambyi nâAbalewi bakozwe nâisoni bariyeza, bazana ibitambo byoswa mu nzu yâUwiteka.
16 Bahagarara mu myanya yabo, uko imihango yabo yari iri bakurikije itegeko rya Mose umuntu wâImana, abatambyi bamisha amaraso baherejwe nâAbalewi.
17 Kuko mu iteraniro harimo benshi batiyejeje, ni cyo cyatumye Abalewi bategekwa kubagira intama ya Pasika umuntu wese udatunganye, ngo babereze Uwiteka.
18 Kuko abantu benshi cyane bâAbefurayimu nâAbamanase, nâAbisakari nâAbazebuluni bari batiyejeje, bagapfa kurya umwana wâintama wa Pasika kandi atari ko byategetswe. Kandi Hezekiya yari yabasabiye ati â Uwiteka umunyambabazi ababarire
19 umuntu wese ugambiriye gushaka Imana, Uwiteka Imana ya ba sekuruza, nubwo atejejwe nkâuko umuhango wâubuturo bwera umera.â
20 Uwiteka yumvira Hezekiya akiza abantu.
21 Maze Abisirayeli bari i Yerusalemu bamara iminsi irindwi, baziririza ibirori byâimitsima idasembuwe banezerewe cyane, kandi Abalewi nâabatambyi bagahimbaza Uwiteka uko bukeye, bamuvugiriza ibintu bivuga cyane.
22 Nuko Hezekiya avuga amagambo yo kunezeza Abalewi bose bâabahanga mu murimo wâUwiteka. Ibirori babimarira iminsi irindwi, batamba ibitambo byâishimwe yuko bari amahoro, bÄturira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
23 Maze iteraniro ryose bajya inama yo kuziririza indi minsi irindwi, bayiziririza banezerewe.
24 Kuko Hezekiya umwami wâAbayuda yahaye iteraniro amapfizi igihumbi nâintama ibihumbi birindwi ho ibitambo, abatware na bo bagaha iteraniro amapfizi igihumbi nâintama inzovu, nâabatambyi benshi bakiyeza.
25 Iteraniro ryose ryâAbayuda nâabatambyi nâAbalewi, nâiteraniro ryose ryavuye i Bwisirayeli nâabashyitsi bavuye mu gihugu cya Isirayeli nâabatuye i Buyuda, baranezerwa.
26 Nuko i Yerusalemu haba umunezero mwinshi, kuko uhereye ku ngoma ya Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli, ntihigeze kubaho nkâibyo i Yerusalemu.
27 Maze abatambyi bâAbalewi barahaguruka basabira abantu umugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugera mu buturo bwayo bwera, ari bwo juru.