2 NGOMA 2
Imyiteguro yo kubaka urusengero (1 Abami 5.1-12)
1 Atoranya abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, nâabantu inzovu munani bo kubÄza amabuye mu misozi, nâabantu ibihumbi bitatu na magana atandatu bo kubahagarikira.
2 Salomo atuma kuri Hiramu umwami wâi Tiro ati â Nkâuko wagiriraga umukambwe wanjye Dawidi, ukamwoherereza imyerezi yo kubaka inzu yo kubamo, abe ari ko ungirira nanjye.
3 Dore ndenda kubakira izina ryâUwiteka Imana yanjye inzu ngo nyiyiture, mbone kuyosereza imbere imibavu ihumura neza, no ku bwâimitsima ihora imurikwa imbere yâUwiteka, no ku bwâibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato no ku mboneko zâamezi, no ku birori byashyizweho byâUwiteka Imana yacu uko itegeko rya Isirayeli risanzwe.
4 Kandi nâinzu nenda kubaka ni nini kuko Imana yacu ikomeye, iruta izindi mana zose.
5 Ariko ni nde ubasha kuyubakira inzu, ubwo ijuru ndetse nâijuru risumba ayandi itarikwirwamo? Mbese nkanjye ndi nde wo kuyubakira inzu yo kuyoserezamo imibavu imbere?
6 Nuko none unyoherereze umugabo wâumuhanga, uzi gukora ibyâizahabu nâifeza nâimiringa nâibyuma, nâimyenda yâimihengeri nâiya kamurari nâiyâimikara ya kabayonga, kandi uzi gukeba amabara yâuburyo bwose, kugira ngo abane nâabagabo bâabahanga turi kumwe i Buyuda nâi Yerusalemu, abo umukambwe wanjye Dawidi yatoye.
7 Kandi unyoherereze imyerezi nâimiberoshi, nâibiti bisa nâimisagavu byâi Lebanoni, kuko nzi yuko abagaragu bawe ari abahanga bo gutsinda ibiti i Lebanoni, kandi abagaragu banjye bazakorana nâabagaragu bawe,
8 kugira ngo bantunganyirize ibiti byinshi cyane, kuko inzu ngiye kubaka izaba nini bitangaje.
9 Kandi dore nzaha abagaragu bawe bâababaji batsinda ibiti, indengo zâingano zihuye inzovu ebyiri, nâindengo za sayiri inzovu ebyiri, nâincuro zâintango za vino inzovu ebyiri, nâibibindi byâamavuta inzovu ebyiri.â
10 Nuko Hiramu umwami wâi Tiro yandikira Salomo urwandiko amusubiza, ararumwoherereza ati â Kuko Uwiteka yakunze ubwoko bwe, ni cyo cyatumye akugira umwami wabwo.â
11 Kandi Hiramu yongera kuvuga ati â Uwiteka Imana ya Isirayeli yaremye ijuru nâisi ihimbazwe, kuko yahaye Umwami Dawidi umwana ujijutse wahawe ubwenge nâubuhanga, akaba ari we ugiye kubakira Uwiteka inzu, no kubaka inzu yâubwami.
12 None ntumye umugabo wâumuhanga uzi kwitegereza witwa Huramu,
13 umwana wâumugore wo muri bene Dani, na se yari umugabo wâi Tiro, umuhanga wâimirimo yâizahabu nâifeza nâimiringa nâibyuma, nâamabuye nâibiti nâimyenda yâimihengeri, nâiyâimikara ya kabayonga nâiyâigitare cyiza nâiya kamurari, kandi azi no gukeba amabara yâuburyo bwose no guhimba uburyo bwose buhimbwa, kugira ngo ahabwe umwanya hamwe nâabagaragu bawe bâabahanga, nâabahanga ba databuja umukambwe wawe Dawidi.
14 Nuko rero ingano na sayiri nâamavuta na vino uko databuja yavuze, azabyoherereza abagaragu be,
15 natwe tuzatsinda ibiti kuri Lebanoni, ibyo muzashaka byose, kandi tuzabikoherereza aho uri tubinyuze ku mazi nkâibihare tubigeze i Yopa, nawe uzabizamura ubigeze i Yerusalemu.â
16 Bukeye Salomo abara abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isirayeli, uko umubare wari warabazwe na se Dawidi wari uri, haboneka abantu agahumbi nâinzovu eshanu nâibihumbi bitatu na magana atandatu.
17 Akura muri bo abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, nâinzovu umunani bo kubÄza amabuye mu misozi, nâibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira abantu babakoresha.