2 ABAKORINTO 6
1 Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bwâImana gupfa ubusa,
2 kuko yavuze iti â Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.â Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.
3 Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira yâumuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo.
4 Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nkâabakozi bâImana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago,
5 mu biboko, mu mazu yâimbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwa ubusa,
6 dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite Umwuka Wera, dufite nâurukundo rutaryarya;
7 tuvuga ijambo ryâukuri, dufite imbaraga zâImana kandi dufite intwaro zo gukiranuka zâiburyo nâizâibumoso,
8 mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi ariko turi abâukuri,
9 dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa nâabagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa nâabahanwa ariko ntitwicwa,
10 dusa nâabababara ariko twishima iteka, dusa nâabakene nyamara dutungisha benshi, dusa nâabatagira icyo bafite nyamara dufite byose.
11 Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye, umutima wacu uragutse.
12 Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu ubwanyu.
13 Nuko ndababwira nkâabana banjye, namwe mwaguke kugira ngo mwiture nkâuko mwagiriwe.
Ibyo kutifatanya nâabatizera
14 Ntimwifatanye nâabatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo nâumwijima byabana bite?
15 Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera nâutizera bafitanye mugabane ki?
16 Mbese urusengero rwâImana rwahuza rute nâibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rwâImana ihoraho? Nkâuko Imana yabivuze iti â Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.
17 Nuko muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira,
18 Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu nâabakobwa, Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.â