1 YOHANA 4
Itandukaniro ryâimyigishirize yâibinyoma nâiyâukuri
1 Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi bâibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.
2 Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka wâImana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana,
3 ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.
4 Bana bato, muri abâImana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu bâisi.
5 Abo ni abâisi: ni cyo gituma bavuga ibyâisi abâisi bakabumvira.
6 Ariko twebweho turi abâImana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uwâImana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka wâukuri nâumwuka uyobya uwo ari wo.
Imana ni urukundo; gukunda Imana na bagenzi bacu
7 Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe nâImana kandi azi Imana.
8 Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.
9 Iki ni cyo cyerekanye urukundo rwâImana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo wâikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.
10 Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano yâibyaha byacu.
11 Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.
12 Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.
13 Iki ni cyo kitumenyesha ko tuguma muri yo na yo ikaguma muri twe, ni uko yaduhaye ku Mwuka wayo.
14 Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukiza wâabari mu isi.
15 Uvuga yuko Yesu ari Umwana wâImana, Imana iguma muri we na we akaguma mu Mana.
16 Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda. Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.
17 Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi wâamateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si.
18 Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose. 19Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda. 20Umuntu navuga ati â Nkunda Imanaâ akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye. 21Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.