1 TIMOTEYO 6
Inshingano yâabagaragu
1 Abagaragu bâimbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugira ngo izina ryâImana nâinyigisho zacu bidatukwa.
2 Kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa nâuko ari bene Data, ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa uwo mumaro ari abizera nâabakundwa. Ujye wigisha ibyo ubibahugure.
Imbuzi nâinama zitari zimwe
3 Nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima yâUmwami wacu Yesu Kristo, nâibyigisho bihura no kubaha Imana,
4 aba yikakarije kwihimbaza ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubaza ibibazo, akagira nâintambara zâamagambo zivamo ishyari nâintonganya, nâibitutsi no gukeka ibibi,
5 nâimpaka zâabantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, bibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu.
6 Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi,
7 kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo.
8 Ariko ubwo dufite ibyo kurya nâimyambaro biduhagije tunyurwe na byo,
9 kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ryâubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.
10 Kuko gukunda impiya ari umuzi wâibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.
11 Ariko wowe ho muntu wâImana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana nâubugwaneza.
12 Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere yâabahamya benshi.
13 Ndakwihanangiririza mu maso yâImana ibeshaho byose, no mu maso ya Kristo Yesu wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato,
14 witondere itegeko, ntugire ikizinga habe nâumugayo, kugeza ku kuboneka kâUmwami wacu Yesu Kristo,
15 kuzerekanwa mu gihe cyako nâIyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami wâabami nâUmutware utwara abatware.
16 Ni yo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyo utegerwa: nta muntu wigeze kuyireba kandi nta wabasha kuyireba. Icyubahiro nâubutware budashira bibe ibyayo, Amen.
17 Wihanangirize abatunzi bo mu byâiki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe,
18 kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga,
19 bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.
20 Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, nâingirwabwenge zirwanya ibyâImana.
21 Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba bakava mu byo kwizerwa. Ubuntu bubane namwe.