1 TIMOTEYO 5
Ibyo guhugurana ubugwaneza
1 Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so nâabasore ubahugure nka bene so,
2 abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, nâabagore bakiri bato nâabakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose.
Ibyerekeye abapfakazi
3 Wubahe abapfakazi bari abapfakazi byâukuri.
4 Ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere yâImana.
5 Umupfakazi byâukuri usigaye wenyine yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro,
6 ariko uwidamararira aba apfuye ahagaze.
7 Ubategeke ibyo kugira ngo batabaho umugayo.
8 Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma yâutizera.
9 Ntihakagire umupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa,
10 agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge byâabera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.
11 Ariko abapfakazi bato ntukemere ko bandikwa, kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Kristo bakifuza gucyurwa,
12 bakagibwaho nâurubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere.
13 Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni nâabanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye.
14 Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanzi urwitwazo rwo kudutuka;
15 kuko nâubu bamwe bamaze guteshuka inzira, ngo bakurikize Satani.
16 Nihagira uwizera wâumugabo cyangwa wâumugore ufite indushyi zâabapfakazi, abafashe, kugira ngo Itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri.
Abakuru bâItorero, nâinama Pawulo agira Timoteyo
17 Abakuru bâItorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ryâImana no kwigisha,
18 kuko ibyanditswe bivuga ngo â Ntugahambire umunwa wâinka ihonyĹraâ, kandi ngo â Umukozi akwiriye guhembwa.â
19 Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu.
20 Abakora ibyaha ubahanire mu maso ya bose, kugira ngo abandi na bo batinye.
21 Ndakwihanangiririza imbere yâImana na Yesu Kristo nâabamarayika batoranijwe, kugira ngo witondere ibyo udaca urwâumwe cyangwa ngo ugire ubwo uca urwa kibera.
22 Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye nâibyaha byâabandi, ahubwo wirindire kuba intungane.
23 Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bwâinda yawe kuko urwaragura.
24 Ibyaha byâabantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho ibyâabandi bizagaragara hanyuma.
25 Uko ni ko nâimirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse nâitagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka.