1 SAMWELI 23
Dawidi atabara i Keyila
1 Bukeye babwira Dawidi bati â Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?â
2 Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati â Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?â Uwiteka asubiza Dawidi ati â Genda utere Abafilisitiya, ukize abâi Keyila.â
3 Ariko abantu ba Dawidi baramubaza bati â Mbese ubwo tugiriye ubwoba hano i Buyuda, nitugera i Keyila kurwana nâingabo zâAbafilisitiya, bizacura iki?â
4 Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubiza ati â Haguruka umanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.â
5 Nuko Dawidi ahagurukana nâingabo ze bajya i Keyila barwana nâAbafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage bâi Keyila.
6 Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi.
Sawuli yenda gufata Dawidi
7 Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi ari i Keyila. Sawuli aravuga ati â Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu mudugudu ukingishwa inzugi nâibihindizo.â
8 Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zose ngo batabare, batere i Keyila bagote Dawidi nâabantu be.
9 Dawidi amenya ko Sawuli amuhigira, abwira Abiyatari umutambyi ati â Zana hano efodi.â
10 Nuko Dawidi arasenga ati â Uwiteka Mana ya Isirayeli, umugaragu wawe numvise ko Sawuli yenda gutera i Keyila no kuyirimbura, babampora.
11 Mbese abo bantu bâi Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nkâuko umugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwira umugaragu wawe.â Uwiteka aramubwira ati â Azamanuka.â
12 Dawidi aherako arabaza ati â Mbese abâi Keyila bazantangana nâabantu banjye mu maboko ya Sawuli?â Uwiteka aramusubiza ati â Bazagutanga.â
13 Nuko Dawidi nâabantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.
Dawidi na Yonatani bongera gusezerana
14 Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cyâimisozi cyo mu butayu bwâi Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.
15 Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumira mu ishyamba mu butayu bwâi Zifu.
16 Bukeye Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana.
17 Aramubwira ati â Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.â
18 Bombi baherako basezeranira imbere yâUwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe.
19 Bukeye abâi Zifu bajya kwa Sawuli i Gibeya baravuga bati â Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe, mu bihome byo mu ishyamba rya Hakila mu ruhande rwâubutayu rwâikusi?
20 Nuko none Nyagasani, manuka nkâuko umutima wawe ubishaka, kandi ni twe tuzamushyira mu maboko yâumwami.â
21 Sawuli aravuga ati â Uwiteka abahire kuko mumbabariye.
22 Nimugende ndabinginze, mwongere mumenyetse mwitegereze aho aba kandi nâuwamubonye uwo ari we, kuko bambwiye ko agira ubwenge bwinshi.
23 Nuko murebe mwitegereze ubwigobeko bwe bwose, aho yihisha, maze mungarukanire inkuru yâimvaho. Nzaherako njyane namwe, kandi niba ari mu gihugu nzamushakayo mu bihumbi byose byâAbayuda.â
24 Nuko barahaguruka bajya i Zifu, batanga Sawuli kugerayo. Ariko Dawidi nâabantu be bari mu butayu bwâi Mawoni muri Araba, mu ruhande rwâubutayu rwâikusi.
25 Bukeye Sawuli nâabantu be barahaguruka bajya kumushaka, ariko Dawidi baramuburira aherako aramanuka, ajya ku rutare mu butayu bwâi Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayu bwâi Mawoni.
26 Ahageze anyura mu ibanga rimwe ryâumusozi, Dawidi nâabagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli nâingabo ze bari batangatanze Dawidi nâabantu be ngo babafate.
27 Bukeye haza impuruza kuri Sawuli iravuga iti â Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.â
28 Nuko Sawuli arahindukira ntiyaba agikurikiye Dawidi, aherako atera Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Selahamalekoti.