1 SAMWELI 22
Dawidi arahunga, benshi bamusangayo
1 Nuko Dawidi avayo arahunga, arasukira mu buvumo bwa Adulamu. Bukeye bakuru be na bene wabo babyumvise baramanuka bamusangayo.
2 Kandi abari mu makuba bose nâabarimo imyenda bose nâabinubaga bose bateranira aho ari, aba umutware wabo. Nuko abari kumwe na we bari abantu nka magana ane.
3 Bukeye Dawidi avayo ajya i Misipa i Mowabu, abwira umwami wâi Mowabu ati â Ndakwinginze ukundire data na mama bimukire ino, mubane kugeza aho nzamenyera icyo Imana integeka.â
4 Nuko abazanira umwami wâi Mowabu, baturana na we igihe cyose Dawidi yamaze mu buvumo.
5 Bukeye umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati â Wiguma mu buvumo, buvemo ujye mu gihugu cya Yuda.â Nuko Dawidi avayo arasukira mu ishyamba rya Hereti.
Sawuli yica abatambyi bâUwiteka, abahora gufasha Dawidi
6 Bukeye Sawuli yumva ko Dawidi yabonekanye nâabo bari kumwe. Ubwo Sawuli yari yicaye i Gibeya munsi yâigiti cyâumunyinya i Rama yitwaje icumu, kandi abagaragu be bose bari bahagaze bamukikije.
7 Sawuli abaza abagaragu be bahagaze bamukikije ati â Yemwe mwa Babenyamini mwe, harya mwene Yesayi uwo azaha umuntu wese muri mwe imirima nâinzabibu? Kandi mwese ni ko azabagira abatware bâibihumbi nâabatware bâamagana,
8 bituma muhuza inama yo kungambanira, ntihagira nâumwe umburira ko umuhungu wanjye yasezeranye na mwene Yesayi? Ubonye ngo habure nâumwe muri mwe umbabarira, ngo amenyeshe ko umuhungu wanjye yangandishirije umugaragu, akancira igico nkâuko agenje none?â
9 Ariko Dowegi Umwedomu yari ahagaze aho mu bagaragu ba Sawuli, asubiza umwami ati â Nabonye mwene Yesayi aza i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.
10 Nuko Ahimeleki amugishiriza Uwiteka inama kandi amuha impamba, amuha nâinkota ya Goliyati Umufilisitiya.â
11 Umwami abyumvise, atumiza Ahimeleki umutambyi mwene Ahitubu nâabo mu rugo rwa se bose, ari bo batambyi bâi Nobu, bose bitaba umwami.
12 Bageza aho Sawuli aravuga ati â Umva mwana wa Ahitubu.â Na we ati â Karame, Nyagasani.â
13 Sawuli aramubaza ati â Ni iki cyatumye mungira inama wowe na mwene Yesayi, ukamuha imitsima nâinkota, ukamugishiriza Imana inama ngo ampagurukire, ancire igico nkâuko agenje none?â
14 Ahimeleki asubiza umwami ati â Mbese ni nde mu bagaragu bawe bose wâumwiringirwa nka Dawidi umukwe wâumwami, uba mu nama zawe akaba umunyacyubahiro mu rugo rwawe?
15 Mbese ubu ni bwo nkimugishiriza Imana inama? Ntibikambeho! Umwami ye gushyira urubanza ku mugaragu we cyangwa ku rugo rwa data rwose, kuko muri ibyo byose umugaragu wawe nta cyo nari nzi, haba nâagahurihuri kabyo.â
16 Umwami abwira Ahimeleki ati â Ni ukuri Ahimeleki, nta kikubuza gupfana nâabo mu rugo rwa so bose.â
17 Umwami aherako abwira abarinzi bamukikije ati â Nimuhindukire mwice abatambyi bâUwiteka kuko bafatanye agatoki na Dawidi, kandi bari bazi ko yahunze ntibabimbwire.â Ariko abagaragu bâumwami banga kurambura amaboko ngo bice abatambyi bâUwiteka.
18 Maze umwami abwira Dowegi ati â Hindukira wice aba batambyi.â Nuko Dowegi Umunyedomu arahindukira arabica. Uwo munsi yica abantu mirongo inani na batanu bambaraga efodi yâigitare.
19 Maze atsindisha inkota i Nobu umudugudu wâabatambyi, abagabo nâabagore, abana bâincuke nâabonka, nâinka nâindogobe nâintama, byose babimarira ku nkota.
20 Ariko umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitubu witwaga Abiyatari, aracika ahungira kuri Dawidi.
21 Nuko Abiyatari abikira Dawidi ko Sawuli yishe abatambyi bâUwiteka.
22 Dawidi abwira Abiyatari ati â Urya munsi ubwo narebaga Dowegi Umunyedomu, namenye ko atazabura kubibwira Sawuli. Abo mu rugo rwa so bose ni jye bahowe.
23 Gumana nanjye, humura kuko uhiga ubugingo bwanjye ari we uhiga nâubwawe. Nubana nanjye nta cyo uzaba.â