1 SAMWELI 15
Sawuli ategekwa kurimbura Abamaleki
1 Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati â Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga.
2 Uwiteka Nyiringabo avuze ngo âNibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa.
3 None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose nâibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo nâabagore, nâabana bâimpinja nâabonka, inka nâintama, ingamiya nâindogobe.â â
4 Nuko Sawuli ahuruza ingabo azibarira i Telayimu, hariho ingabo zigenza ibirenge uduhumbi tubiri, nâAbayuda inzovu.
5 Bukeye Sawuli ajya ku mudugudu wâAbamaleki, yubikirira mu gikombe cyaho.
6 Sawuli agezeyo abwira Abakeni ati â Nimumanuke muve mu Bamaleki ne kubarimburana na bo, kuko mwagiriye imbabazi Abisirayeli bose ubwo bavaga muri Egiputa.â Nuko Abakeni bava mu Bamaleki.
7 Maze Sawuli yica Abamaleki uhereye i Havila ukajya i Shuri, hateganye na Egiputa.
8 Afata mpiri umwami wabo Agagi, arimbuza rwose abantu bose inkota.
9 Ariko Sawuli nâabari kumwe na we barokora Agagi nâinyamibwa zâintama nâinka zâindatwa, nâibiduhagire nâabÄgazi bâintama beza, nâikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose.
Samweli ahanira Sawuli ko atumviye itegeko ryâImana
10 Bukeye ijambo ryâUwiteka rigera kuri Samweli aravuga ati
11 â Nicujije icyatumye nimika Sawuli kuko yateshutse akanga kunyoboka, ntasohoze amategeko yanjye.â Samweli abyumvise ararakara, akesha ijoro atakambira Uwiteka.
12 Maze Samweli azinduka kare mu gitondo ngo ahure na Sawuli. Babwira Samweli bati â Sawuli yasohoye i Karumeli kandi yishingiye urwibutso nyuma arahindukira, arakomeza amanukana i Gilugali.â
13 Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati â Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ryâUwiteka.â
14 Samweli aramubaza ati â Ariko uko gutÄma kwâintama kunza mu matwi no guhogerana kwâinka numva, bigenda bite?â
15 Sawuli aramusubiza ati â Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa zâintama nâinka zâindatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe, naho ibindi byose twabirimbuye rwose.â
16 Nuko Samweli abwira Sawuli ati â Ba uretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro.â Aramubwira ati â Ivugire.â
17 Samweli aravuga ati â Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware wâimiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?
18 Kandi akagutuma muri urwo rugendo akakubwira ati âGenda urimbure rwose ba banyabyaha bâAbamaleki, ubarwanye kugeza aho bazashirira?â
19 None se ni iki cyaguteye kutumvira Uwiteka, ukikubitira iminyago, ugakora ibyangwa nâUwiteka?â
20 Sawuli abwira Samweli ati â Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagi umwami wâAbamaleki, nâAbamaleki ndabarimbura rwose.
21 Ariko abantu ni bo benzeho intama nâinka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.â
22 Samweli aramusubiza ati â Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa nâibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure byâamasekurume yâintama.
23 Kuko ubugome busa nâicyaha cyâuburozi, kandi nâudakurwa ku ijambo asa nâuramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ryâUwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.â
24 Sawuli abwira Samweli ati â Naracumuye ubwo nishe itegeko ryâUwiteka nâamagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.
25 Noneho ndakwinginze, mbabarira icyaha cyanjye kandi uhindukirane nanjye, kugira ngo nsenge Uwiteka.â
26 Samweli abwira Sawuli ati â Sindi busubiraneyo nawe. Kuko wanze ijambo ryâUwiteka, na we yanze ko uba umwami wa Isirayeli.â
27 Nuko Samweli agihindukira kugenda, Sawuli asingira ikinyita cyâumwambaro we uracika.
28 Samweli aramubwira ati â Uwiteka na we aguciye ku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihaye umuturanyi wawe ukuruta.
29 Ibera Isirayeli amaboko ntibeshya, kandi ntiyihana kuko atari umuntu ngo yihane.â
30 Sawuli aravuga ati â Naracumuye ariko none ndakwinginze, unyubahirize imbere yâabatware bâabantu banjye nâimbere yâAbisirayeli, tugarukane kugira ngo nsenge Uwiteka Imana yawe.â
31 Nuko Samweli arahindukira akurikira Sawuli, Sawuli asenga Uwiteka.
32 Maze Samweli aravuga ati â Nimunzanire hano Agagi umwami wâAbamaleki.â Nuko Agagi aza aho ari akimbagira, aravuga ati â Erega intorezo zâurupfu ziracitse.â
33 Samweli aravuga ati â Nkâuko inkota yawe yahinduraga abagore impfusha, ni ko na nyoko azaba impfusha mu bandi bagore.â Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere yâUwiteka i Gilugali.
34 Samweli aherako ajya i Rama. Sawuli arazamuka ajya iwe, i Gibeya ya Sawuli.
35 Uhereye ubwo, Samweli ntiyongera kuza kubonana na Sawuli kugeza aho yapfiriye, ahubwo aramuririra. Kandi Uwiteka aricuza kuko yimitse Sawuli akaba umwami wa Isirayeli.