1 SAMWELI 14
Yonatani anesha ingabo zâAbafilisitiya
1 Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati â Ngwino twambuke tujye ku gihome cyâAbafilisitiya hakurya.â Ariko ntiyabibwira se.
2 Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi yâigiti cyâumukomamanga i Miguroni, ari kumwe nâabantu nka magana atandatu.
3 (Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi wâUwiteka wâi Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye.
4 Kandi hagati yâiyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cyâAbafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe nâikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene.
5 Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye nâi Mikimashi, ikindi ikusi hateganye nâi Geba.
6 Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati â Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.â
7 Umutwaje intwaro aramusubiza ati â Kora ibiri mu mutima wawe byose, hindukira dore ndi kumwe nawe, ndakora icyo umutima wawe wibwira.â
8 Yonatani aravuga ati â Nuko rero twambuke tujye muri abo bagabo twigaraganze,
9 nibatubwira bati âNimuhame aho tuhabasangeâ, maze tuhahagarare twe kuzamuka ngo tubasange.
10 Ariko nibavuga bati âNimuze hanoâ, turaherako tuzamuke kuko Uwiteka ari bube abatugabije, kandi icyo ni cyo kitubera ikimenyetso.â
11 Nuko bombi bigaraganza ku banyagihome bâAbafilisitiya. Abafilisitiya bababonye baravuga bati â Dore Abaheburayo basesurutse mu myobo bari bihishemo.â
12 Abanyagihome baherako babwira Yonatani nâumutwaje intwaro bati â Nimuzamuke tubone icyo tubereka.â Nuko Yonatani abwira umutwaje intwaro ati â Nkurikira, kuko Uwiteka abatanze mu maboko yâAbisirayeli.â
13 Nuko Yonatani yuriza amaboko nâamaguru, nâumutwaje intwaro amuri inyuma. Maze abanyagihome bagwa imbere ya Yonatani nâumutwaje intwaro, na we abicamo amukurikiye.
14 Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani nâumutwaje intwaro, bicamo abantu nka makumyabiri mu kibanza gito nkâigice cyâumurima.
15 Maze mu rugerero hacika igikuba no mu misozi no mu bantu bose, abanyagihome na ba banyazi na bo bahinda umushitsi. Isi yose ihinda umushitsi, habaho umushitsi mwinshi cyane.
Sawuli agusha Abisirayeli isari
16 Abarinzi ba Sawuli bâi Gibeya yâi Bubenyamini babirabutswe, babona inteko zishoka inkungugu zinyuranamo.
17 Maze Sawuli abwira abantu bari kumwe na we ati â Nimubare abantu murebe ko hari uwacu watuvuyemo.â Bamaze kubara basanga Yonatani nâumutwaje intwaro batabarimo.
18 Sawuli abwira Ahiya ati â Zana hano isanduku yâImana.â (Kuko muri iyo minsi isanduku yâImana yabaga mu Bisirayeli.)
19 Ubwo Sawuli yavuganaga nâumutambyi, urusaku rwari mu rugerero rwâAbafilisitiya ruriyongeranya. Sawuli abwira umutambyi ati â Kuraho ukuboko kwawe.â
20 Nuko Sawuli nâabantu bari kumwe na we bose baraterana bajya mu ntambara, basanga bacumitana inkota, umuntu wese na mugenzi we, baratatana cyane.
21 Kandi hari Abaheburayo babanaga nâAbafilisitiya nkâubwa mbere bavuye mu gihugu cyose gihereranye nâaho, bakajya mu rugerero rwabo. Na bo barahindukira bifatanya nâAbisirayeli bari kumwe na Sawuli na Yonatani.
22 Kandi Abisirayeli bari bihishe mu gihugu cyâimisozi ya Efurayimu bumvise ko Abafilisitiya bahunze, na bo babakurikirana muri iyo ntambara.
23 Uko ni ko Uwiteka yakijije Abisirayeli uwo munsi. Hanyuma urugamba rwunamukana i Betaveni.
24 Maze uwo munsi Abisirayeli bararuha. Ariko Sawuli yari yarahije abantu aravuga ati â Havumwe umuntu wese ugira icyo arya butaragoroba, ntaramara guhĆra ababisha banjye.â Nuko nta nâumwe muri bo wagize icyo arya.
25 Maze abantu bose bagera mu ishyamba, hari ubuki hasi.
26 Bageze mu ishyamba basanga ubuki bushonga, ariko ntihagira umuntu wese ukoza intoki ze ku munwa, kuko batinyaga kurenga indahiro.
27 Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo zâubuki, abuhanaguza urutoki aratamira, nuko amaso ye arahweza.
28 Maze umwe mu bantu aramubwira ati â So yihanangirije abantu arabarahiza ngo âUgire icyo arya uyu munsi, navumwe.â â Nuko abantu bagwa isari.
29 Maze Yonatani aravuga ati â Data yagiriye abantu nabi. Nimurore namwe uko amaso yanjye ahwejejwe nâuko numvise kuri ubwo buki.
30 Uyu munsi iyaba abantu bariye ku masahu banyaze ababisha babo bagahaga, none tuba twarushijeho kwica Abafilisitiya.â
31 Maze uwo munsi bica Abafilisitiya, uhereye i Mikimashi ukageza kuri Ayaloni, ariko abantu bari baguye isari cyane.
32 Baherako biyahura mu minyago, banyaga intama nâinka nâinyana, bazisogotera hasi baziryana amaraso.
33 Maze babibwira Sawuli bati â Dore abantu bacumuye ku Uwiteka kuko baryanye inyama nâamaraso.â 15.23 Arababwira ati â Mwariganije. Nimumpirikire ibuye ryâigitare, murinzanire nonaha.â
34 Maze Sawuli aravuga ati â Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti âUmuntu wese anzanire inka cyangwa intama yeâ, muzÄ«cire hano muzirireho, mwe gucumura ku Uwiteka muryanye amaraso.â Nuko muri iryo ijoro umuntu wese azana inka ye, bazicira aho.
35 Maze Sawuli yubakira Uwiteka igicaniro. Icyo gicaniro ni cyo cya mbere yubakiye Uwiteka.
Abantu bakiza Yonatani amaboko ya Sawuli
36 Nuko Sawuli aravuga ati â Nimuze tumanuke dukurikire Abafilisitiya iri joro, turare tubanyaga twe gusiga nâumwe.â Baramusubiza bati â Kora uko ushaka kose.â Maze umutambyi arababwira ati â Nimwigire hano twegere Imana.â
37 Sawuli agisha Imana inama ati â Mbese nkurikire Abafilisitiya, urabatanga mu maboko yâAbisirayeli?â Ariko uwo munsi ntiyamusubiza.
38 Maze Sawuli aravuga ati â Nimunyegere batware mwese, murebe mwitegereze icyaha cyakozwe uyu munsi icyo ari cyo.
39 Mbarahiye Uwiteka ujya akiza Isirayeli, naho yaba umwana wanjye Yonatani, arapfa nta kabuza.â Ariko ntihagira umuntu wo muri abo bose ugira icyo amusubiza.
40 Maze abwira Abisirayeli bose ati â Nimujye uruhande rumwe, nanjye nâumuhungu wanjye Yonatani turajya mu rundi.â Abantu basubiza Sawuli bati â Kora uko ushaka.â
41 Sawuli abwira Uwiteka Imana ya Isirayeli ati â Erekana ukuri.â Maze ubufindo bwerekana Yonatani na Sawuli. Nuko abantu barakira.
42 Sawuli arongera aravuga ati â Nuko nimudufindire jye nâumuhungu wanjye Yonatani.â Bwerekana Yonatani.
43 Sawuli aherako abwira Yonatani ati â Mbwira icyo wakoze.â Yonatani aramubwira ati â Koko nakojeje umutwe wâinkoni nari nitwaje mu mushonge wâubuki ndumva, none rero nkwiriye gupfa.â
44 Sawuli aravuga ati â Yonatani, nudapfa Imana ibimpore, ndetse bikabije.â
45 Ariko abantu babwira Sawuli bati â Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye nâImana.â Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.
46 Nuko Sawuli arizamukira arorera gukurikira Abafilisitiya, nâAbafilisitiya na bo basubira iwabo.
47 Sawuli amaze kwima ingoma ya Isirayeli, arwana nâababisha be bose impande zose, Abamowabu nâAbamoni nâAbanyedomu nâabami bâi Soba nâAbafilisitiya, arabÄ«basira aho yaganaga hose.
48 Aba intwari anesha Abamaleki, akiza Abisirayeli amaboko yâababanyagaga.
49 Kandi bene Sawuli ni aba: Yonatani na Ishivi na Malikishuwa. Amazina yâabakobwa be bombi, uwa mbere ni Merabu na murumuna we Mikali.
50 Kandi muka Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa AhimÄsi. Kandi umugaba wâingabo ze yitwaga Abuneri mwene Neri, se wabo wa Sawuli.
51 Kandi Kishi ari we se wa Sawuli, na Neri se wa Abuneri ni bene Abiyeli.
52 Ku ngoma ya Sawuli yose, habaho umurwano mwinshi cyane nâAbafilisitiya. Nuko Sawuli iyo yabonaga umuntu wese wâimbaraga cyangwa wâintwari, yaramuhakaga.