1 NGOMA 9
1 Nuko Abisirayeli bose barabarwa uko kuvuka kwabo kwari kuri, kandi byanditswe mu gitabo cyâabami bâAbisirayeli.
Abari batuye i Yerusalemu Abayuda bajyanwa ho iminyago i Babuloni ku bwâigicumuro cyabo.
2 Ababanje gutura muri gakondo yabo mu midugudu yabo ni aba: Abisirayeli nâabatambyi, nâAbalewi nâAbanetinimu.
3 Kandi muri Yerusalemu haturagamo bamwe bâAbayuda nâabâAbabenyamini, nâabâAbefurayimu nâabâAbamanase.
4 Utayi mwene Amihudi mwene Omuri, mwene Imuri mwene Bani wo mu bana ba PerÄsi mwene Yuda.
5 Nâabo mu Banyashilo, uwâimfura ni Asaya nâabahungu be.
6 Nâabo muri bene Zera ni Yeweli, na bene wabo magana atandatu na mirongo urwenda.
7 Nâabo muri bene Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya mwene Hasenuwa,
8 na Ibuneya mwene Yerohamu, na Ela mwene Uzi mwene Mikiri, na Meshulamu mwene Shefatiya, mwene Reweli, mwene Ibuniya,
9 na bene wabo uko kuvuka kwabo kwari kuri, ni magana urwenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bagabo bose bari abatware bâamazu ya ba sekuruza uko yari ari.
10 Kandi abo mu batambyi ni Yedaya na Yehoyaribu na Yakini,
11 na Azariya mwene Hilukiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu umutware wâinzu yâImana,
12 na Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashuri, mwene Malikiya, na MÄsayi mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri,
13 na bene wabo abatware bâamazu ya ba sekuruza babo igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu, abagabo bâabahanga bashobora gukora umurimo wâinzu yâImana.
14 Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya wo muri bene Merari,
15 na Bakibakari na Hereshi na Galali, na Mataniya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu,
16 na Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni, na Berekiya mwene Asa, mwene Elukana baturaga mu birorero byâAbanyanetofa.
17 Abakumirizi ni Shalumu na Akubu, na Talimoni na Ahimani na bene wabo, Shalumu ni we wari mukuru.
18 Kera barindaga irembo ryâumwami ryâiburasirazuba, ni bo bari abakumirizi bâingando yâAbalewi.
19 Shalumu mwene Kore, mwene Ebiyasafu, mwene KĹra na bene wabo bâinzu ya sekuruza we. AbakĹra ni bo basohozaga umurimo wâubukumirizi wâinzugi zâihema, kandi ba sekuruza babo ni bo bategekaga ingando yâUwiteka bakaba abakumirizi bâirembo ryayo,
20 na Finehasi mwene Eleyazari ari we wabategekaga kera, kandi Uwiteka yabanaga na we.
21 Zekariya mwene Meshelemiya, ni we wari umukumirizi wâirembo ryâIhema ryâibonaniro.
22 Abo bose batoranirijwe kuba abakumirizi bâamarembo bari magana abiri na cumi na babiri, kandi babarirwaga mu birorero byabo uko kuvuka kwabo kwari kuri, mu birorero byabo. Ni bo Dawidi na Samweli bamenya, bashyizeho mu mirimo yabo itegetswe.
23 Nuko bo nâabana babo baba ku murimo wo kurinda amarembo yâinzu yâUwiteka, ari yo nzu yâihema, bakajya ibihe.
24 Abakumirizi babaga ku mpande uko ari enye, iburasirazuba nâiburengerazuba nâikasikazi nâikusi.
25 Kandi bene wabo bo mu birorero byabo, bari abo kujya baza uko iminsi irindwi yashiraga bakabana na bo,
26 kuko abakumirizi bakuru bane bâAbalewi babaga ku murimo ntibakurwe, ari bo batwara ibyumba nâububiko byo mu nzu yâImana.
27 Bararaga bakikije inzu yâImana, kuko ari bo bahawe umurimo wo kuyirinda no kuyikingura uko bukeye.
28 Kandi bamwe muri bo babitswaga ibintu bikoreshwa, kuko mu icyurwa ryabyo no mu isohorwa ryabyo byabarwaga.
29 Kandi bamwe muri bo bashyizweho umurimo wo kurinda ibintu, nâibintu byose byâAhera, nâifu yâingezi na vino nâamavuta, nâicyome nâimibavu.
30 Kandi bamwe mu bana bâabatambyi batunganyaga imibavu, bakayivanga.
31 Matitiya wo mu Balewi, imfura ya Shalumu UmukĹra, ni we wari ufite umurimo wo gutegeka ibintu byakarangwaga ku byuma.
32 Kandi bamwe muri bene wabo bâAbakohati, ni bo bategekaga imitsima yo kumurikwa imbere yâImana, bakayitegura uko isabato yatahaga.
33 Kandi abo ni bo baririmbyi, abatware bâamazu ya ba sekuruza bâAbalewi, babaga muri ibyo byumba ntibagire undi murimo bakora, kuko bakoraga umurimo wabo ku manywa na nijoro.
34 Abo ni bo bari abatware bâamazu ya ba sekuruza bâAbalewi, uko babyaranye, abagabo bakomeye babaga i Yerusalemu.
Amasekuruza yâUmwami Sawuli nâabamukomotseho (1 Ngoma 8.29-38)
35 Yeyeli se wa Gibeyoni yabaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga MÄka.
36 Umuhungu we wâimfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi, na BÄli na Neri na Nadabu,
37 na Gedori na Ahiyo, na Zekariya na Mikuloti,
38 Mikuloti abyara Shimeyamu. Abo na bo baturana na bene wabo i Yerusalemu, bateganye.
39 Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli. Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na EshibÄli.
40 Mwene Yonatani ni MeribubÄli, MeribubÄli abyara Mika.
41 Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tahureya na Ahazi.
42 Ahazi abyara Yara, Yara abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.
43 Mosa abyara Bineya, mwene Bineya ni Refaya, mwene Refaya ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.
44 Aseli yari afite abahungu batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na HanÄni. Abo ni bo bene Aseli.