1 NGOMA 10
Gupfa kwa Sawuli (1 Sam 31.1-13)
1 Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi wâi Gilibowa.
2 Abafilisitiya basendekereza Sawuli nâabahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
3 Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane.
4 Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati â Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.â Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho.
5 Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa.
6 Uko ni ko Sawuli yatanze, nâabahungu be uko ari batatu, nâabo mu nzu ye bose bagwa hamwe.
7 Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli nâabahungu be bapfuye, bata imidugudu yabo barahunga.
8 Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza abapfu, basanga Sawuli nâabahungu be baraguye ku musozi wâi Gilibowa.
9 Baramucuza bajyana igihanga cye nâintwaro ze, batuma mu gihugu cyâAbafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo.
10 Intwaro ze bazishyira mu ngoro yâimana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni.
11 Nuko abâi Yabeshi yâi Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose,
12 abâintwari bose barahaguruka, bakurayo intumbi ya Sawuli nâintumbi zâabahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi yâumwela wâi Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.
13 Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye ku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ryâUwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze,
14 ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi.