1 NGOMA 27
1 Abisirayeli uko umubare wabo wari uri, ni bo batware bâamazu ya ba sekuruza nâabatware batwara ibihumbi nâabatwara amagana, nâabatware bakoreraga umwami umurimo wose wâibihe byajyaga biha ibindi, uko ukwezi gutashye mu mezi yose yâumwaka, bari inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
2 Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, ni we wari umutware wâigihe cya mbere cyo mu kwezi kwa mbere. Abari mu gihe cye bari inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
3 Uwo yari uwo muri bene PerÄsi, akaba nâumutware wâabagaba bâingabo bose bo mu kwezi kwa mbere.
4 Dodayi wâUmwahohi, ni we wari umutware wâigihe cyâukwezi kwa kabiri, Mikuloti yari umwe mu batware bo mu gihe cye, kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
5 Benaya mwene Yehoyada umutambyi mukuru, ni we wari umugaba wâingabo wa gatatu wo mu kwezi kwa gatatu. Kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
6 Benaya uwo ni we wari umugabo wâumunyambaraga wo muri abo mirongo itatu, kandi ni we wari umutware wabo. Umuhungu we Amizabadi yari mu gihe cye.
7 Asaheli murumuna wa Yowabu, ni we wari umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane, agakurikirwa nâumuhungu we Zebadiya. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
8 Shamuhuti wâUmwizura, ni we wari umutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
9 Ira mwene Ikeshi wâUmunyatekowa, ni we wari umutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
10 Helesi wâUmupeloni wo mu Befurayimu, ni we wari umutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
11 Sibekayi wâUmuhusha wâAbazera, ni we wari umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
12 Abiyezeri wâUmunyanatoti wâAbabenyamini, ni we wari umutware wa cyenda wo mu kwezi kwa cyenda. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
13 Maharayi wâUmunyanetofa wâAbazera, ni we wari umutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
14 Benaya wâUmunyapiratoni wâAbefurayimu, ni we wari umutware wa cumi nâumwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
15 Heludayi wâUmunyanetofa mwene Otiniyeli, ni we wari umutware wa cumi na babiri wo mu kwezi kwa cumi na babiri. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bine.
16 Kandi abatwaraga imiryango ya Isirayeli, mu muryango wâAbarubeni ni Eliyezeri umuhungu wâumutware Zikiri, mu wâAbasimeyoni ni Shefata mwene MÄka,
17 mu wâAbalewi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu ba Aroni ni Sadoki.
18 Mu wa Yuda, ni Elihu umwe wo muri bene se ba Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.
19 Mu wa Zebuluni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli,
20 mu wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, mu gice cyâuwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.
21 Mu gice cyâuwa Manase muri Galeyadi ni Ido mwene Zekariya, mu wa Benyamini ni YÄsiyeli mwene Abuneri.
22 Mu wa Dani ni AzarÄli mwene Yerohamu. Abo ni bo batware bâimiryango ya Isirayeli.
23 Ariko Dawidi ntiyabara abashyikije imyaka makumyabiri yâubukuru nâabatarayigezaho, kuko Uwiteka yavuze ko azagwiza Abisirayeli akabanganya nâinyenyeri zo mu ijuru.
24 Yowabu mwene Seruya atangira kubara ntiyarangiza. Ni cyo cyazaniye Abisirayeli umujinya, kandi umubare ntiwanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma yâUmwami Dawidi.
25 Azimaveti mwene Adiyeli ni we wari umutware wâububiko bwâumwami, Yehonatani mwene Uziya ni we wari umutware wâububiko bwo mu mirima, no mu midugudu no mu birorero no mu bihome,
26 Eziri mwene Kelubu ni we watwaraga abahinzi bo mu misozi bahingaga ubutaka.
27 Shimeyi wâi Rama ni we wari umutware wâinzabibu, na Zabudi wâi Shifimu ni we wari umutware wâimbuto zâinzabibu zo gushyira mu bubiko bwa vino.
28 BÄlihanani wâi Gederi ni we wari umutware wâimyelayo nâimishishima yo mu kibaya, na Yowasi ni we wari umutware wâububiko bwâamavuta.
29 Shiturayi wâi Sharoni ni we wari umutahira wâamashyo yarishirizaga i Sharoni, kandi Shafati mwene Adulayi ni we wari umutahira wâamashyo yo mu mibande.
30 Obili wâUmwishimayeli ni we wari umutware wâingamiya, na Yedeya wâUmunyameronoti ni we wari umutware wâindogobe.
31 Yazizi wâUmuhagari ni we wari umutahira wâimikumbi. Abo bose ni bo bari abatware bâibintu byâUmwami Dawidi.
32 Yonatani se wabo wa Dawidi ni we wari umujyanama, umugabo wâumunyabwenge kandi wâumwanditsi, na Yehiyeli mwene Hakimoni yabaga ku bana bâumwami.
33 Ahitofeli ni we wari umujyanama wâumwami, na Hushayi wâUmwaruki yari incuti yâumwami.
34 Ahitofeli yakurikiwe na Yehoyada mwene Benaya na Abiyatari, kandi Yowabu ni we wari umugaba wâingabo zâumwami.