1 NGOMA 13
Dawidi ajya kwenda isanduku yâUwiteka. Uza apfa. Isanduku iguma kwa Obededomu (2 Sam.6 1-11)
1 Nuko Dawidi ajya inama nâabatware batwara ibihumbi, nâabatwara amagana nâabandi batware bose.
2 Dawidi abwira iteraniro ryâAbisirayeli ryose ati â Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutume hose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi nâAbalewi bari mu midugudu yabo nâibikingi byabo, kugira ngo bateranire aho turi.
3 Tujye kugarura isanduku yâImana yacu muri twe, kuko tutayitayeho ku ngoma ya Sawuli.â
4 Abahateraniye bose bemera ko bagiye gukora batyo, kuko iyo nama abantu bose bayishimye.
5 Nuko Dawidi ateranya Abisirayeli bose, uhereye i Shihori ku kagezi ka Egiputa ukageza aharasukirwa i Hamati, kugira ngo bajye kwenda isanduku yâImana bayikure i Kiriyatiyeyarimu.
6 Dawidi azamukana nâAbisirayeli bose bajya i BÄla, ari yo Kiriyatiyeyarimu yâAbayuda, kugira ngo bakureyo isanduku yâUwiteka Imana, ari yo yicara ku Bakerubi ikitwa rya Zina.
7 Maze baheka isanduku yâImana ku igare rishya, bayikura mu nzu ya Abinadabu, Uza na Ahiyo barayishorera.
8 Nuko Dawidi nâAbisirayeli bose biyerekera imbere yâImana nâimbaraga zabo zose, baririmba bacuranga inanga na nebelu nâamashako nâibyuma bivuga, bavuza nâamakondera.
9 Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye.
10 Uburakari bwâUwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiye ukuboko isanduku, agwa aho ngaho imbere yâImana.
11 Dawidi ababazwa nâuko Uwiteka asumiye Uza. Aho hantu ahahimba Peresuza na bugingo nâubu.
12 Uwo munsi Dawidi atinya Imana aravuga ati â Najyana nte isanduku yâImana imuhira iwanjye?â
13 Nuko Dawidi ntiyacumbukura iyo sanduku ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi, ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu rugo rwa Obededomu wâUmugiti.
14 Isanduku yâUwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka aha umugisha urugo rwa Obededomu nâibyo yari afite byose.