1 NGOMA 12
Ababanje kuyoboka Dawidi
1 Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi, ubwo yari acyihishe Sawuli mwene Kishi, bari muri za ntwari zamutabaraga mu ntambara.
2 Batwaraga imiheto bakabasha gutwarira amaboko yombi, bateresha amabuye imihumetso, barashisha nâimyambi imiheto. Bari bene wabo wa Sawuli bo mu Babenyamini.
3 Umukuru ni Ahiyezeri, agakurikirwa na Yowasi ari bo bene Shemaya wâi Gibeya, na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti, na Beraka na Yehu wâUmunyanatoti.
4 Ishimaya wâi Gibeyoni yari umunyambaraga muri abo mirongo itatu, ari we wari umutware muri bo,
5 na Yeremiya na Yahaziyeli na Yohanani, na Yozabadi wâi Gedera,
6 na Eluzayi na Yerimoti na Beyaliya, na Shemariya na Shefatiya wâi Harufu,
7 na Elukana na Ishiya na AzarÄli, na Yowezeri na Yoshobeyamu bâAbakĆra,
8 na Yowela na Zebadiya bene Yerohamu wâi Gedori.
9 Kandi no mu Bagadi hirobanuramo abagabo bâabanyambaraga bâintwari bigishijwe kurwana, babasha gutwara ingabo nâicumu. Amaso yabo yasaga nâayâintare, bari bafite umuvumbuko nkâuwâimpara ziri ku gasozi, basanga Dawidi mu gihome cyo mu butayu.
10 Umukuru ni Ezeri, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu,
11 uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya,
12 uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli,
13 uwa munani ni Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi,
14 uwa cumi ni Yeremiya, uwa cumi nâumwe ni Makubanayi.
15 Abo Bagadi bari abatware bâingabo, umutoya muri bo yari ahwanye nâabantu ijana, umukuru agahwana nâigihumbi.
16 Abo ni bambutse Yorodani mu kwezi kwa mbere, Yorodani yuzuye irenze inkombe zose birukana abo mu bibaya bose, abâiburasirazuba nâabâiburengerazuba.
17 Bukeye Ababenyamini nâAbayuda baraza, basanga Dawidi mu gihome.
18 Dawidi asohorwa no kubasanganira arababwira ati â Niba muzanywe no kuntabara munzaniye amahoro, umutima wanjye nâiyanyu bizaba kimwe. Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta rugomo nagize, Imana ya ba sogokuruza banyu ibirebe ibihane.â
19 Maze umwuka aherako aza kuri Amasa, umutware wa ba bandi mirongo itatu aravuga ati â Turi abawe Dawidi, turi mu ruhande rwawe mwana wa Yesayi. Amahoro abe kuri wowe no ku bagutabara, kuko Imana yawe igutabara.â Dawidi aherako arabakira, abagira abatware bâumutwe.
20 Kandi no mu Bamanase himĆ«ramo bamwe bakeza Dawidi, ubwo yajyanaga nâAbafilisitiya bateye Sawuli. Ariko ntibabavuna kuko abatware bâAbafilisitiya bamaze kujya inama bakamwirukana bagira bati â Azakeza shebuja Sawuli, ashyire imitwe yacu mu kaga.â
21 Ubwo yajyaga i Sikulagi, akezwa na bamwe bo mu Bamanase, Aduna na Yozabadi na Yediyeli na Mikayeli, na Yozabadi na Elihu na Siletayi, abatware bâibihumbi byâAbamanase.
22 Batabara Dawidi barwanya wa mutwe wâabanyazi, bose bari abagabo bâabanyambaraga bâintwari kandi bari abatware bâingabo.
23 Nuko uko bukeye hakajya haza abantu batabara Dawidi, kugeza ubwo babaye ingabo nyinshi nkâingabo zâImana.
24 Kandi iyi ni yo mibare yâimitwe yâingabo zasanze Dawidi i Heburoni zitwaje intwaro, ngo bamuhindĆ«rire ubwami bwa Sawuli nkâuko ijambo ryâUwiteka ryari riri.
25 Abayuda bitwazaga amacumu nâingabo, bari ibihumbi bitandatu na magana inani biteguye kurwana.
26 Abo mu Basimeyoni, abagabo bâabanyambaraga bâintwari mu ntambara, bari ibihumbi birindwi nâijana.
27 Abo mu Balewi na bo bari ibihumbi bine na magana atandatu.
28 Kandi Yehoyada yari umutware wâinzu ya Aroni, ajyana nâingabo ibihumbi bitatu na magana arindwi,
29 na Sadoki umusore wâimbaraga wâintwari nâabo mu nzu ya se, abatware makumyabiri na babiri.
30 Abo mu Babenyamini bene wabo wa Sawuli bari ibihumbi bitatu, kuko kugeza muri icyo gihe abarutaga ubwinshi muri bo bari bakomereye ku nzu ya Sawuli.
31 Abo mu Befurayimu, abagabo bâabanyambaraga bâintwari bâibirangirire mu mazu ya ba sekuruza, bari inzovu ebyiri na magana inani.
32 Abâigice cyâumuryango wa Manase bari inzovu imwe nâibihumbi munani, abavuzwe mu mazina ngo baze bimike Dawidi.
33 Abo mu Bisakari bâabanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisirayeli bakwiriye gukora, abatware babo bari magana abiri kandi bene wabo bose bumviraga itegeko ryabo.
34 Abo mu Bazebuluni babashaga kujyana nâingabo bakarema inteko, bari bafite intwaro zâintambara zâuburyo bwose batari abanyamitima ibiri, bari inzovu eshanu.
35 Abo mu Banafutali, abatware igihumbi bari kumwe nâabitwaje amacumu nâingabo, bari inzovu eshatu nâibihumbi birindwi.
36 Abo mu Badani ababashije kurema inteko, bari inzovu ebyiri nâibihumbi munani na magana atandatu.
37 Abo mu BashÄri babashaga kujya mu rugamba bakirema inteko, bari inzovu enye.
38 Nâabo hakurya ya Yorodani, Abarubeni nâAbagadi nâabâigice cyâumuryango wa Manase bafite intwaro zâintambara zâuburyo bwose, bari agahumbi nâinzovu ebyiri.
39 Izo ngabo zose zâabantu babashaga kwirema inteko, bazanywe i Heburoni bafite umutima utunganye no kwimika Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose, kandi nâabandi Bisirayeli bose bari bahuje umutima wo kwimika Dawidi.
40 Basibirayo gatatu bari kumwe na Dawidi barya banywa, kuko bene wabo bari babahishiye.
41 Kandi nâabari batuye bugufi bwaho ndetse ukageza Isakari nâi Zebuluni nâi Nafutali, bazanye imitsima ku ndogobe nâingamiya nâinyumbu no ku nka, nâibyokurya byâamafu nâimibumbe yâimbuto zâumutini nâamasere yâinzabibu zumye, na vino nâamavuta, nâinka nâintama byinshi cyane kuko mu Isirayeli harimo ibyishimo.