1 ABAMI 5
Ibyâicyubahiro cya Salomo
1 Nuko Salomo ategeka ibihugu byose, uhereye kuri rwa ruzi ukageza ku gihugu cyâAbafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa, bakajya bamuzanira amaturo, bakamukorera iminsi yose yamaze akiriho.
2 Amagerero ya Salomo yâumunsi umwe yabaga incuro zâifu yâingezi mirongo itatu, nâizâamafu meza mirongo itandatu,
3 nâinka zibyibushye cumi nâizindi zo mu gasozi makumyabiri, nâintama ijana nâimpara nâamasirabo nâamasunu, nâinkoko zibyibushye.
4 Nuko yategekaga igihugu cyose cyo hakuno ya rwa ruzi uhereye i Tipusa ukageza i Gaza, agatwara nâabami bose bo hakuno yarwo. Yari afite amahoro impande zose.
5 Abayuda nâAbisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we, uhereye i Dani ukageza i BÄrisheba.
6 Kandi Salomo yari afite ibiraro byâamafarashi yakururaga amagare ye. Ibyo biraro byari inzovu enye, kandi abantu bagenderaga ku mafarashi bari inzovu imwe nâibihumbi bibiri.
7 Nuko abo batware bakajya bakoreshereza Umwami Salomo nâabariraga ku meza ye amakoro, umuntu wese ukwe kwezi ntibagire icyo bababurana.
8 Bakajya bazana sayiri nâubwatsi bwâayo mafarashi, nâayandi yâimbaraga nkâuko byategetswe, bakabizana aho umwami yabaga.
9 Nuko Imana iha Salomo ubwenge nâubuhanga bwinshi cyane nâumutima wagutse, bitagira akagero nkâumusenyi wo mu kibaya cyâinyanja utabarika.
10 Ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubwâabanyabwenge bose bâiburasirazuba nâaba Egiputa bose.
11 Yarushaga abandi bantu bose ubwenge nka Etani Umwezerahi, kandi nka Hemani na Kalukoli na Darada bene Maholi, yamamara atyo mu mahanga yose amukikije.
12 Yahimbye imigani ibihumbi bitatu nâindirimbo igihumbi nâeshanu,
13 kandi yari azi gusobanura ibiti uhereye ku myerezi yâi Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu, yari azi gusobanura inyamaswa nâibisiga nâibikururuka nâifi.
14 Nuko abantu bakajya bava mu mahanga bazanywe no kumva ubwenge bwa Salomo, boherejwe nâabami bo mu isi yose bumvaga ibyâubwenge bwe.
Salomo yigira inama yo kubaka inzu yâUwiteka (2 Ngoma 2.1-18)
15 Bukeye Hiramu umwami wâi Tiro yumvise ko bimitse Salomo ngo abe umwami mu cyimbo cya se, amutumaho abagaragu be kuko uhereye kera Hiramu yuzuraga na Dawidi.
16 Salomo aherako atuma kuri Hiramu ati
17 â Uzi ko umukambwe wanjye Dawidi atabonye uburyo bwo kubakira izina ryâUwiteka Imana ye inzu, ku bwâintambara zâababisha be bari bamuri impande zose, kugeza aho Uwiteka yabashyiriye munsi yâibirenge bye.
18 Ariko noneho Uwiteka Imana yanjye impaye ihumure impande zose, nta mubisha nta nâibyago bikiriho.
19 Nuko ngambiriye kubakira izina ryâUwiteka Imana yanjye inzu, nkâuko Uwiteka yabwiye umukambwe wanjye Dawidi ati âUmuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni we uzubakira izina ryanjye inzu.â
20 Nuko none tegeka abantemera imyerezi yâi Lebanoni, kandi bazakorana nâabagaragu banjye. Nuko nzajya nguha ibihembo byâabagaragu bawe uko uzambwira kose, kuko uzi yuko nta nâumwe muri twe wâumuhanga uzi gutema ibiti nkâAbasidoni.â
21 Hiramu yumvise amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, aravuga ati â Uyu munsi Uwiteka ashimwe, kuko yahaye Dawidi umuhungu wâumunyabwenge gutegeka ubwo bwoko bukomeye.â
22 Hiramu atuma kuri Salomo ati â Numvise ibyo untumyeho. Nuko nzagukorera ibyo wansabye byose byâibiti byâimyerezi nâimiberoshi.
23 Abagaragu banjye bazabikura kuri Lebanoni babimanure babigeze ku nyanja, nibigerayo nzabihambiranya nkâibihare kugira ngo binyure mu nyanja, mbigeze aho uzanyereka abe ari ho babihamburira maze uze ubyende. Kandi nugaburira abo mu rugo rwanjye, uzaba ushohoje ibyo nshaka byose.â
24 Nuko Hiramu aha Salomo ibiti byâimyerezi nâimiberoshi, ibyo yashakaga byose.
25 Salomo na we akajya agerera Hiramu incuro zâingano inzovu ebyiri, nâincuro makumyabiri zâamavuta meza byo kugaburira abo mu rugo rwe. Uko ni ko Salomo yahaga Hiramu uko umwaka utashye.
26 Nuko Uwiteka aha Salomo ubwenge nkâuko yamusezeranije, abana amahoro na Hiramu kandi basezerana isezerano ryo gufashanya.
27 Umwami Salomo atoranya abantu bâabanyagihe mu Bisirayeli, bose bari inzovu eshatu.
28 Akajya abohereza muri Lebanoni uko ukwezi gutashye, abantu inzovu imwe bagafatanya igihe cyâukwezi kumwe, bacyura igihe bakamara iwabo amezi abiri baruhuka. Adoniramu ni we wari umutware wâabo banyagihe.
29 Kandi Salomo yari yarashyizeho abikorezi inzovu ndwi, nâabandi babÄzaga amabuye ku misozi miremire inzovu munani,
30 udashyizeho abatware bakuru ba Salomo bategekaga imirimo, bo bari ibihumbi bitatu na magana atatu batwaraga abakozi.
31 Nuko umwami abategeka ko babÄza amabuye manini yâigiciro cyinshi, kugira ngo bubakishe urufatiro rwâinzu amabuye abajwe.
32 Hanyuma abubatsi ba Salomo nâaba Hiramu nâAbagebali barayabaza, batunganya imbaho nâamabuye kugira ngo babyubakishe iyo nzu.