1 ABAMI 4
Abatware ba Salomo
1 Nuko Umwami Salomo aba umwami wâAbisirayeli bose,
2 kandi aba ni bo batware be: Azariya mwene Sadoki umutambyi,
3 Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi, Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.
4 Benaya mwene Yehoyada yari umugaba wâingabo, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.
5 Azariya mwene Natani yari umutware wâintebe muri bo, Zabudi mwene Natani yari umujyanama kandi umutoni wâumwami.
6 Ahishari yari umunyarugo, Adoniramu mwene Abuda yakoreshaga ikoro.
7 Kandi Salomo yari afite abatware cumi na babiri bakwijwe mu Bwisirayeli bwose, kugira ngo bajye bazanira umwami nâabo mu rugo rwe amakoro. Umuntu wese yamaraga ukwezi kumwe mu mwaka, afashe igihe cyo gutanga amakoro.
8 Aya ni yo mazina yabo: Benihuri wo mu gihugu cyâimisozi miremire cya Efurayimu.
9 Benidekera wâi Makasi nâi ShÄlubimu, nâi Betishemeshi na Elonibetihanani.
10 Beniheseda muri Aruboti, ni we wakoreshaga nâi Soko nâigihugu cya Heferi cyose.
11 Benabinadabu ni we wabaga mu gitwa cyâi Dori, yari afite umukobwa wa Salomo witwa Tafati.
12 BÄna mwene Ahiludi ni we wakoreshaga i TÄnaki nâi Megido nâi Betisheyani hose, iruhande rwâi Saretani hepfo yâi YezerÄli uhereye i Betisheyani ukageza mu Abeli Mehola, kandi ukageza hirya yâi Yokimeyamu.
13 Benigeberi ni we wakoreshaga i Ramoti yâi Galeyadi, nâimidugudu ya Yayiri mwene Manase yo muri Galeyadi, kandi nâigihugu cya Arugobu muri Bashani, cyarimo imidugudu mirongo itandatu ikomeye igoswe nâinkike zâamabuye, igakingishwa ibihindizo byâimiringa.
14 Ahinadabu mwene Ido ni we wakoreshaga i Mahanayimu.
15 AhimÄsi ni we wakoreshaga i Nafutali, ni na we washyingiwe Basemati umukobwa wa Salomo.
16 BÄna mwene Hushayi ni we wakoreshaga i Bwasheri nâi Beyaloti.
17 Yehoshafati mwene Paruwa wâi Bwisikari.
18 Shimeyi mwene Ela wâi Bubenyamini.
19 Geberi mwene Uri, mu gihugu cyâi Galeyadi no mu gihugu cya Sihoni umwami wâAbamori na Ogi umwami wâi Bashani, ni we wenyine wakoreshaga muri icyo gihugu.
20 Nuko Abayuda nâAbisirayeli bari benshi, bangana nâumusenyi wo mu kibaya cyâinyanja ubwinshi, bararyaga bakanywa, bakanezerwa.