1 ABAMI 21
Ahabu anyaga Naboti uruzabibu rwe
1 Kandi hariho umugabo witwaga Naboti wâi YezerÄli, yari afite uruzabibu i YezerÄli hafi yâibwami kwa Ahabu umwami wâi Samariya.
2 Ahabu abwira Naboti ati â Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cyâimboga kuko ari hafi yâurugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.â
3 Naboti abwira Ahabu ati â Biragatsindwa nâUwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.â
4 Maze Ahabu ataha afite agahinda nâuburakari, ku bwâijambo Naboti wâi YezerÄli yamubwiye ngo â Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.â Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura.
5 Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati â Ni iki kiguteye agahinda kikakubuza kurya?â
6 Na we aramusubiza ati â Ni uko navuganye na Naboti wâi YezerÄli nkamubwira nti âMpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.â Na we akansubiza ati âSinaguha uruzabibu rwanjye.â â
7 Umugore we Yezebeli aramubwira ati â Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti wâi YezerÄli.â
8 Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware nâimpura bo mu murwa we nâabaturanyi ba Naboti.
9 Yandika muri izo nzandiko ngo â Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo.
10 Imbere ye muhashyire abagabo babiri bâibigoryi bamushinje bati âWatutse Imana nâumwami.â Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.â
11 Nuko abatware bo mu murwa nâabâimpfra bâabanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nkâuko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje.
12 Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo.
13 Maze abagabo babiri bâibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo bâibigoryi bashinja Naboti bari imbere yâabantu bati â Naboti yatutse Imana nâumwami.â Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa.
14 Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica.
15 Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati â Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti wâi YezerÄli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.â
16 Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti wâi YezerÄli kuruzungura.
Eliya atumwa kuvuma Ahabu
17 Ubwo ijambo ryâUwiteka rigera kuri Eliya wâi Tishubi riti
18 â Haguruka umanuke usange Ahabu umwami wâAbisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura,
19 umubwire uti âUwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?â Maze umubwire uti âUmva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira nâayawe.â â
20 Ahabu abwira Eliya ati â Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?â Na we ati â Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa nâUwiteka.
21 âUmva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu, uwâimbata nâuwâumudendezo mu Bisirayeli.
22 Nzahindura inzu yawe nkâiya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nkâiya BÄsha mwene Ahiya, kuko wandakaje ukoshya Abisirayeli ngo bacumure.â
23 Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati âImbwa zizarira Yezebeli ku nkike zâi YezerÄli.â
24 Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa nâimbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa nâinkongoro.â
25 Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa nâUwiteka, yohejwe nâumugore we Yezebeli.
26 Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nkâuko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere yâAbisirayeli.
27 Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo, atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyiriza ubusa yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera.
28 Hanyuma ijambo ryâUwiteka rigera kuri Eliya wâi Tishubi riramubwira riti
29 â Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma yâumuhungu we.â