1 ABAMI 20
Benihadadi umwami wâi Siriya yendereza Ahabu
1 Bukeye Benihadadi umwami wâi Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe nâabandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi nâamagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya.
2 Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabu umwami wâAbisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti â Benihadadi yadutumye ngo
3 ifeza zawe nâizahabu zawe ni ibye, ndetse nâabagore bawe nâabana bawe baruta abandi ubwiza, ngo na bo ni abe.â
4 Umwami wâAbisirayeli aramusubiza ati â Bibe uko uvuze, mwami nyagasani. Ndi uwawe nâibyo mfite byose.â
5 Bukeye intumwa ziragaruka ziravuga ziti â Benihadadi avuze ngo yagutumyeho intumwa, agira ngo umuhe ifeza nâizahabu nâabagore bawe nâabana bawe,
6 ngo ejo nkâiki gihe azohereza abagaragu be iwawe, basake mu nzu yawe no mu mazu yâabagaragu bawe, icyo bazahabona kikunezeza cyose bazacyende bakizane.â
7 Maze umwami wâAbisirayeli atumira abatware bo mu gihugu cye bose arababwira ati â Namwe nimwumve murebe uko uwo mugabo adushakaho urwiy enzo: dore yari yantumyeho ngo muhe abagore banjye nâabana banjye, nâifeza nâizahabu byanjye, simbimwima.â
8 Nuko abatware nâabantu bose baramubwira bati â Ntumwumvire, wange.â
9 Aherako abwira intumwa za Benihadadi ati â Nimugende mumbwirire umwami databuja muti âIbyo wabanje gutuma ku mugaragu wawe nzabikora byose, ariko ibyo untumyeho hanyuma ibyo byo simbyemeye.â â Nuko intumwa ziragenda zimubwira ibyo Ahabu amushubije.
10 Benihadadi arongera amutumaho aramubwira ati â Ingabo zanjye zinkurikiye nizibona i Samariya umukungugu uzikwira, umuntu wese akabona uwuzura urushyi, imana zizabimpore ndetse bikabije.â
11 Umwami wâAbisirayeli aramusubiza ati â Mumubwire muti âUcyambara umwambaro wâintambara ngo atabare, ye kwirata nkâuwikuramo atabarutse.â â
12 Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe nâabo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati â Nimwigere.â Nuko barigera, batera umurwa.
Umuhanuzi ahanurira Ahabu kunesha
13 Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami wâAbisirayeli, aramubwira ati â Uwiteka aravuze ngo âNtureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.â â
14 Ahabu aramubaza ati â Ni nde uzazidukiza?â Na we aramusubiza ati â Uwiteka avuze yuko ari abagaragu bâabatware bâintebe.â Arongera aramubaza ati â Ubanza gutera ni nde?â Umuhanuzi ati â Ni wowe.â
15 Nuko ateranya abagaragu bâabatware bâintebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi.
16 Igihe cyâamanywa yâihangu baratera. Ariko icyo gihe Benihadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ari kumwe na ba bami bari bamuvunnye uko ari mirongo itatu na babiri.
17 Abagaragu bâabatware bâintebe ni bo babanje gutera, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera baramubwira bati â Tubonye abantu baturuka i Samariya.â
18 Aravuga ati â Niba bazanywe nâamahoro mubafate mpiri, niba bazanywe no kurwana na bwo mubafate mpiri.â
19 Nuko ba bagaragu bâabatware bâintebe nâingabo zibakurikiye, bava mu murwa
20 baratera, umuntu wese muri bo yica umubisha. Abasiriya barahunga, Abisirayeli barabirukana. Maze Benihadadi umwami wâi Siriya yinagurira ku ifarashi hamwe nâabagendera ku mafarashi bandi, arabakira.
21 Nuko umwami wâAbisirayeli na we arasohoka atera abagendera ku mafarashi nâamagare, yica Abasiriya benshi cyane.
22 Hanyuma umuhanuzi araza asanga umwami wâAbisirayeli aramubwira ati â Genda wikomeze, witegure umenye uko uzabigenza, kuko mu mwaka utaha umwami wâi Siriya azongera kugutera.â
Ahabu anesha Benihadadi ariko baracudika ntiyamwica
23 Hanyuma abagaragu bâumwami wâi Siriya baramubwira bati â Imana yabo ni imana ihimba mu misozi miremire, ni cyo cyatumye baturusha amaboko. Ariko noneho tuzarwanire na bo mu bibaya, ni ukuri tuzahabarushiriza amaboko.
24 Kandi genza utya ukureho abo bami, umwami wese umukure mu mwanya we, mu cyimbo cyabo ushyireho abatware bâingabo,
25 maze ugabe ingabo zihwanye nâizo wapfushije, ushyireho amafarashi nâamagare bingana nâibyo wapfushije. Nuko tuzarwanire na bo mu kibaya, ntituzabura kubarusha amaboko.â Arabumvira abigenza atyo.
26 Umwaka utashye Benihadadi ateranya Abasiriya, arazamuka ajya kuri Afeka kurwana nâAbisirayeli.
27 Maze Abisirayeli baraterana, bakora amahamba barabatera, bagandika imbere yabo basa nâudukumbi tubiri twâabana bâihene, ariko Abasiriya bo bari buzuye igihugu.
28 Nuko haza umuntu wâImana, asanga umwami wâAbisirayeli aramubwira ati â Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati âUwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.â â
29 Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi bateza urugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe.
30 Kandi abandi bahungira mu mudugudu wa Afeka, bagwirwa nâinkike zâamabuye zica abantu bari barokotse inzovu ebyiri nâibihumbi birindwi. Benihadadi arahunga ajya mu mudugudu, yicumita mu mwinjiro wâinzu.
31 Hanyuma abagaragu be baramubwira bati â Twumvise ko abami bâubwoko bwa Isirayeli ari abami bafite imbabazi, none ubu turakwinginze ngo dukenyere ibigunira, dutamirize ingoyi dusange umwami wâAbisirayeli, ahari yakiza ubugingo bwawe.â
32 Nuko bakenyera ibigunira, batamiriza ingoyi basanga umwami wâAbisirayeli baravuga bati â Umugaragu wawe Benihadadi aradutumye ngo aragusaba ngo umukize.â Arababaza ati â Mbese aracyari muzima? Yemwe, ni mwene data!â
33 Abo bagabo baramwitegereza bihutira kumukubira kuri iryo jambo baravuga bati â Benihadadi ni mwene so koko.â Arababwira ati â Nimugende mumunzanire.â Nuko Benihadadi arasohoka aza kumusanganira, ahageze Ahabu amwuriza igare rye.
34 Maze Benihadadi aramubwira ati â Imidugudu data yanyaze so nzayigusubiza, kandi uziharurira inzira i Damasiko nkâuko data yaziharurizaga i Samariya.â Ahabu aravuga ati â Nitumara gusezerana iri sezerano ndakurekura.â Nuko barasezerana, aramurekura.
Uwiteka avuma Ahabu amuhoye gukiza Benihadadi
35 Hariho umugabo wo mu bahungu bâabahanuzi wabwiye mugenzi we abibwirijwe nâijambo ryâUwiteka ati â Ndakwinginze nkubita.â Yanga kumukubita.
36 Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati â Ubwo utumviye Uwiteka, ubu nitumara gutandukana intare irakwica.â Nuko bamaze gutandukana, ahura nâintare iramwica.
37 Uwo muhanuzi asanga undi mugabo aramubwira ati â Ndakwinginze nkubita.â Uwo we aramukubita aramukomeretsa.
38 Nuko umuhanuzi aragenda ategera umwami mu nzira ariyoberanya, yitwikira igitambaro mu maso.
39 Hanyuma umwami arahanyura, agiye kumucaho aramutakira ati â Umugaragu wawe nari ku rugamba, mbona umuntu uvuye mu ntambara anzanira umuntu arambwira ati âRinda uyu muntu naramuka abuze nzaguhorera ubugingo bwe, cyangwa uzarihe italanto yâifeza.â
40 Ariko umugaragu wawe ndi mu miruho nkora hirya no hino, uwo mugabo arabura.â Nuko umwami wâAbisirayeli aramubwira ati â Uko ni ko urubanza rugutsinze nkâuko urwiciriye ubwawe.â
41 Uwo mwanya uwo mugabo yitwikurura igitambaro mu maso, umwami wâAbisirayeli amenya ko ari umuhanuzi.
42 Uwo muhanuzi aramubwira ati â Uwiteka aravuze ngo âKuko warekuye umugabo natanze ngo arimbuke, ni cyo gituma uzahorerwa ubugingo bwe, kandi abantu bawe bazahorerwa abe.â â
43 Nuko umwami wâAbisirayeli ajya iwe i Samariya, afite agahinda nâuburakari.