1 ABAKORINTO 7
Ibyerekeye ishyingirwa
1 Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore.
2 Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, nâumugore wese agire uwe mugabo.
3 Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi nâumugore na we abigenze atyo ku mugabo we,
4 kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa nâumugabo we, kandi nâumugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa nâumugore we.
5 Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ryâimibiri yanyu.
6 Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka,
7 kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe nâImana, umwe ukwe undi ukwe.
8 Abatararongorana kandi nâabapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye.
9 Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.
10 Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana nâumugabo we.
11 Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge nâumugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we.
12 Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda.
13 Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana nâumugabo we
14 kuko umugabo utizera yezwa ku bwâumugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.
15 Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data wâumugabo cyangwa wâumugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.
16 Wa mugore we, ubwirwa nâiki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa nâiki yuko utazakiza umugore wawe?
17 Ariko umuntu wese agenze nkâuko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose.
18 Mbese hariho umuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nkâutakebwe. Hariho umuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe.
19 Gukebwa nta cyo kumaze no kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara ni ukwitondera amategeko yâImana.
20 Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa.
21 Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora niba ushobora kubaturwa ubikore.
22 Uwahamagawe nâUmwami wacu ari imbata aba abatuwe nâUmwami, kandi uwahamagawe nâUmwami ari uwâumudendezo aba ari imbata ya Kristo.
23 Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata zâabantu.
24 Bene Data, umuntu wese abane nâImana ameze uko yari ameze agihamagarwa.
25 Ibyerekeye abari simfite itegeko ryâUmwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndi umuntu wababariwe nâUmwami ngo nkiranuke.
26 Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bwâiki gihe kirushya kiriho none, ko umuntu aguma uko ari.
27 Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.
28 Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. Nâumwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.
29 Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nkâabatabafite,
30 kandi abarira bamere nkâabatarira, nâabishima bamere nkâabatishima, nâabagura bamere nkâabatagira icyo bafite,
31 nâabakoresha ibyâisi bamere nkâabatarenza urugero, kuko ishusho yâiyi si ishira.
32 Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira ibyâUmwami wacu uko yamunezeza,
33 ariko uwarongoye yiganyira ibyâisi ngo abone uko anezeza umugore we.
34 Kandi hariho itandukaniro ryâumugore nâumwari. Utarongowe yiganyira ibyâUmwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira ibyâiyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we.
35 Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.
36 Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.
37 Ariko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa nâirari ryâumubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza.
38 Nuko rero ku bwâibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.
39 Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa nâuwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.
40 Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka wâImana.