1 ABAKORINTO 6
Abakristo bahwiturirwa kutaburanira ku bâisi
1 Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangara kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?
2 Ntimuzi yuko abera bazacira abâisi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira abâisi urubanza, ntimushobora no guca imanza zâibintu bito hanyuma yâibindi?
3 Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe ibyâubu bugingo?
4 Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku byâubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho nâItorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.
5 Mbese koko nta munyabwenge nâumwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza?
6 Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?
7 Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?
8 Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data.
9 Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bwâImana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,
10 cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bwâImana.
11 Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe nâUmwuka wâImana yacu mu izina ryâUmwami Yesu Kristo.
Imibiri yacu ni ingingo za Kristo
12 Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa nâikintu cyose.
13 Ibyokurya ni ibyâinda, nâinda na yo ni iyâibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko rero umubiri si uwo gusambana ahubwo ni uwâUmwami, kandi Umwami na we ni uwâumubiri.
14 Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo.
15 Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!
16 Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti â Bombi bazaba umubiri umwe.â
17 Ariko uwifatanya nâUmwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we.
18 Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma yâumubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.
19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero zâUmwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge
20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.