ZEFANIYA 1
Imana ihana Abayuda ku bwâibyaha byabo
1 Ijambo ryâUwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami wâu Buyuda.
2 Uwiteka aravuga ati â Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi,
3 nzatsembaho abantu nâamatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere nâamafi yo mu nyanja, nâabakiranirwa nâibisitaza byabo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga.
4 â Nzarambura ukuboko kwanjye ntere abâi Buyuda nâabatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya BÄli aho hantu, nâizina ryâAbakemari hamwe nâabatambyi,
5 nâabasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru yâamazu yabo, nâabasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu,
6 nâabasubiye inyuma bakareka gukurikira Uwiteka, nâabatigeze gushaka Uwiteka habe no kumusenga.
7 â Ujye ucecekera imbere yâUmwami Imana kuko umunsi wâUwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza nâindarikwa.
8 Ku munsi wâigitambo cyâUwiteka nzahana ibikomangoma nâabana bâumwami, nâabambaye imyambaro yâabanyamahanga.
9 Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo byâamazu bose, bakuzuza inyumba ya shebuja mo urugomo nâuburiganya.
10 â Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ryâAmafi, nâumuborogo ukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzaba guturutse mu misozi.
11 Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu bâi KanÄni baciwe, nâabikorezi bâifeza batsembweho.
12 â Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nkâinzoga yâitende bibwira mu mitima yabo bati âAri icyiza ari nâikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.â
13 Kandi ubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, nâamazu yabo azaba imisaka. Ni ukuri bazubaka amazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo.
14 â Umunsi ukomeye wâUwiteka uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta, intwari irataka inyinyiriwe.
15 Uwo munsi ni umunsi wâuburakari, ni umunsi wâamakuba nâumubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima nâibihu, ni umunsi wâibicu nâumwijima wâicuraburindi.
16 Ni umunsi wo kuvuza impanda nâinduru, bivugira imidugudu yâibihome nâiminara miremire.
17 â Nzihebesha abantu bagende nkâimpumyi kuko bacumuye ku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nkâumukungugu, nâimibiri yabo itabwe nkâamayezi.
18 â Ifeza zabo nâizahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi wâuburakari bwâUwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa nâumurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.â