ZABURI 99
1 Uwiteka ari ku ngoma, Amahanga ahinze imishitsi, Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega.
2 Uwiteka muri Siyoni arakomeye, Kandi ari hejuru y’amahanga yose.
3 Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba, Ni we wera.
4 Imbaraga z’umwami zikunda imanza zitabera, Ni wowe ukomeza ibitunganye. Imanza zitabera no gukiranuka, Ni wowe ubikorera mu Bayakobo.
5 Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Kandi musengere imbere y’intebe y’ibirenge bye, Ni we wera.
6 Mose na Aroni bo mu batambyi be, Na Samweli wo mu bambazaga izina rye, Bambazaga Uwiteka akabasubiza.
7 Yababwiriraga mu nkingi y’igicu, Bakitondera ibyo yahamije n’amategeko yabategetse.
8 Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga, Wari Imana ibababarira, Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga.
9 Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Musengere ku musozi we wera, Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera.