ZABURI 95
1 Nimuze turirimbire Uwiteka, Tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu.
2 Tujye mu maso ye tumushima, Tumuvugirize impundu n’indirimbo.
3 Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye, Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose.
4 Ikuzimu hari mu kuboko kwe, Kandi impinga z’imisozi na zo ni ize.
5 Inyanja ni iye, ni we wayiremye, Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.
6 Nimuze tumuramye twunamye, Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.
7 Kuko ari we Mana yacu, Natwe turi abantu b’icyanya cye, Turi intama zo mu kuboko kwe. Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,
8 Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiriye i Meriba, No ku munsi w’i Masa mu butayu,
9 Ubwo ba sekuruza wanyu bangeragezaga, Bakantata bakabona umurimo wanjye.
10 Narakariye ab’icyo gihe imyaka mirongo ine, Ndavuga nti “ Ubu ni ubwoko buhora buyoba mu mitima yabwo, Kandi ntibamenya inzira zanjye.”
11 Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti “ Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”