ZABURI 93
1 Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro, Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga, Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.
2 Intebe yawe yakomeye uhereye kera, Wowe uhoraho wahereye kera kose.
3 Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru, Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo, Inzuzi zitera hejuru guhōrera kwazo.
4 Amajwi y’amazi menshi, Umuraba ukomeye w’inyanja, Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.
5 Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane, Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose.