ZABURI 87
1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra. Urufatiro yashyizeho ruri ku misozi yera.
2 Uwiteka akunda amarembo y’i Siyoni, Akayarutisha ubuturo bwose bw’Abayakobo.
3 Wa rurembo rw’Imana we, Uvugwaho iby’icyubahiro.
4 “ Nzavuga Rahabu n’i Babuloni ko biri mu bāmenya, Dore Filisitiya n’i Tiro na Etiyopiya, Iyo ni ho bavukiye.”
5 Ni koko bazavuga iby’i Siyoni bati “ Umuntu wese yavukiyeyo, Kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza.”
6 Uwiteka niyandika amahanga azabara ati “ Ishyanga naka na naka yavukiyeyo.”
7 Abaririmbyi n’ababyinnyi bazavuga bati “ Amasōko yanjye yose ari muri wowe.”