ZABURI 82
1 Zaburi ya Asafu. Imana ihagarara mu iteraniro ryayo, Icira abigira “ imana” urubanza iti
2 “ Muzageza he guca imanza zibera, Zita ku cyubahiro cy’abanyabyaha?
3 Muce imanza zikwiriye uworoheje n’impfubyi, Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n’umutindi.
4 Mutabare uworoheje n’umukene, Mubakize amaboko y’abanyabyaha.
5 “ Abo mbwiye nta cyo bazi, nta cyo bamenya, Bagendagenda mu mwijima, Imfatiro zose z’isi ziranyeganyega.
6 Ni jye wababwiye nti ‘Muri imana, Mwese muri abana b’Isumbabyose.’
7 Ariko muzapfa nk’abantu, Muzagwa nk’umwe mu bakomeye.”
8 Mana, haguruka ucire isi urubanza, Kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe.