ZABURI 78
1 Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye, Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
2 Ndabumbura akanwa mbacire imigani, Ndavuga amagambo aruhije ya kera.
3 Ibyo twumvise tukamenya, Ibyo ba sogokuruza batubwiye,
4 Ntituzabihisha abuzukuruza babo, Tubwire abâigihe kizaza ishimwe ryâUwiteka, Nâimbaraga ze nâimirimo itangaza yakoze.
5 Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo, Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli, Iryo yategetse ba sogokuruza, Ngo babibwire abana babo,
6 Kugira ngo abâigihe kizaza bazabimenye, Ni bo bana bazavuka, Ngo na bo bazahaguruke, Babibwire abana babo,
7 Kugira ngo biringire Imana, Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, Ahubwo bitondere amategeko yayo.
8 Be kuba nka ba sekuruza, Abâigihe cyâibigande cyâabagome, Batiboneza imitima, Imitima yabo idakiranukira Imana.
9 Abefurayimu batwaye intwaro nâimiheto, Basubiye inyuma ku munsi wâintambara.
10 Ntibitondeye isezerano ryâImana, Banze kugendera mu mategeko yayo.
11 Bibagiwe ibyo yakoze, Nâimirimo yayo itangaza yaberetse.
12 Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza, Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cyâi Zowani.
13 Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo, Ihagarika amazi nkâikirundo.
14 Kandi ku manywa yabayobozaga igicu, Ijoro ryose ikabayoboza kumurika kâumuriro.
15 Yasaturiye ibitare mu butayu, Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.
16 Kandi yavushije amasĹko mu gitare, Itembesha amazi nkâimigezi.
17 Ariko bagumya kuyicumuraho, Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.
18 Bagerageresha Imana imitima yabo, Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo.
19 Bagaya Imana bati â Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu?
20 Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza, Imigezi iratemba. Mbese yabasha kuduha nâumutsima? Izabonera ubwoko bwayo inyama?â
21 Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise, Umuriro ugacanwa wo gutwika Abayakobo, Umujinya ugacumba ku Bisirayeli,
22 Kuko batizeye Imana, Kandi ntibiringire agakiza kayo.
23 Ariko itegeka ibicu byo hejuru, Ikingura inzugi zâijuru,
24 Ibagushiriza manu yo kurya, Ibaha ku masaka yo mu ijuru,
25 Bose barya umutsima wâabakomeye, Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose.
26 Ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba, Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi.
27 Kandi ibamanurira inyama nyinshi nkâumukungugu, Nâinyoni ziguruka nyinshi, Zimeze nkâumusenyi wo ku nyanja,
28 Izigusha hagati mu rugo rwâamahema yabo, Zigota aho bari.
29 Nuko bararya barahaga cyane, Yabahaye ibyo bifuje.
30 Bari bataratandukana no kwifuza kwabo, Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo,
31 Umujinya wâImana urabahagurukira, Wica abanini bo muri bo, Urimbura abasore bo mu Bisirayeli.
32 Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura, Ntibizera imirimo yayo itangaza,
33 Bituma irangiza iminsi yabo nkâumwuka, Nâimyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye.
34 Uko yabicaga babaririzaga ibyayo, Bakagaruka bakazindukira gushaka Imana,
35 Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo, Kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo.
36 Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo, Bakayibeshyeshya indimi zabo,
37 Kuko imitima yabo itayitunganiye, Kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo.
38 Ariko yo kuko yuzuye imbabazi, Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura, Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, Ntikangure umujinya wayo wose.
39 Nuko yibuka yuko ari abantu buntu, Nâumuyaga uhita ntugaruke.
40 Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu, Bayibabarizaga ahatagira abantu,
41 Bagahindukira bakagerageza Imana, Bakarakaza Iyera ya Isirayeli.
42 Ntibibukaga ukuboko kwayo, Cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi,
43 Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa, Nâibitangaza byayo mu kigarama cyâi Zowani,
44 Igahindura inzuzi zâabâaho amaraso, Nâimigezi yabo ntibabashe kuyinywaho.
45 Yaboherejemo amarumbo yâisazi zirabarya, Nâibikeri birabarimbura.
46 Kandi iha ubuzikira imyaka yabo, Nâimirimo yabo iyiha inzige.
47 Yicisha imizabibu yabo urubura, Nâimishikima yabo iyicisha imbeho.
48 Itanga inka zabo ngo zicwe nâurubura, Nâimikumbi yabo ngo ikubitwe nâinkota zotsa.
49 Ibatera uburakari bwayo bukaze, Umujinya nâuburakari nâibyago, Umutwe wâabamarayika bâabarimbuzi.
50 Iharurira uburakari bwayo inzira, Ntiyakiza ubugingo bwabo urupfu, Ahubwo iha indwara yanduza ubugingo bwabo.
51 Ikubita abana bâimfura bose bo muri Egiputa irabica, Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu.
52 Ariko ubwoko bwayo, ubwayo ibushorera nkâintama ibakurayo, Ibayoborera mu butayu nkâumukumbi.
53 Ibayobora amahoro bituma badatinya, Maze inyanja irengera ababisha babo.
54 Kandi ibajyana ku rugabano rwâahera hayo, Kuri uyu musozi ukuboko kwayo kwâiburyo kwahinduye,
55 Yirukana amahanga imbere yabo, Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kuba umwandu wabo, Iturisha imiryango yâAbisirayeli mu mahema yâabo ngabo.
56 Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera, Ntibitondera ibyo yahamije,
57 Ahubwo basubira inyuma, Bava mu isezerano nka ba sekuruza, Barateshuka nkâumuheto uhemukira nyirawo.
58 Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga zâimisozi, Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.
59 Imana ibyumvise irarakara, Yanga Abisirayeli urunuka,
60 Bituma ireka ubuturo bwâi Shilo, Ari bwo hema yabambye hagati yâabantu.
61 Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago, Nâicyubahiro cyayo ngo gifatwe nâamaboko yâababisha,
62 Kandi itanga nâabantu bayo ngo bicwe nâinkota, Irakarira umwandu wayo.
63 Umuriro utwika abasore babo, Abakobwa babo ntibagira indirimbo yâubukwe,
64 Abatambyi babo bicwa nâinkota, Abapfakazi babo ntibababorogera.
65 Maze Umwami Imana irakanguka nkâuwasinziriye, Nkâintwari ivugishwa cyane na vino,
66 Ikubita ababisha bayo, ibasubiza inyuma, Ibakoza isoni zidashira.
67 Kandi yanga ihema rya Yosefu, Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu
68 Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda, Umusozi wa Siyoni yakunze.
69 Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nkâijuru, Nkâisi yashimangiye iteka.
70 Kandi itoranya Dawidi umugaragu wayo, Imukura mu ngo zâintama,
71 Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa, Kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo, Abisirayeli umwandu wayo.
72 Nuko abaragirisha umutima utunganye, Abayoboza ubwenge bwâamaboko ye.