ZABURI 74
1 Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Mana, ni iki cyakudutesheje iteka? Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi?
2 Ibuka iteraniro ryawe waguze kera, Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bwâumwandu, Nâumusozi wa Siyoni watuyeho.
3 Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo yâiteka, Ababisha bakoreye ahera ibibi byose.
4 Ababisha bawe batontomeye hagati yâinzu twateraniragamo kugusenga, Bashingiye amabendera yabo kuba ibimenyetso.
5 Basa nkâabantu bamanikira intorezo, Gutema ibiti byâintsikane.
6 None isuku yâababaji yâaho yose, Barayimenaguza intorezo nâinyundo.
7 Batwitse Ahera hawe, Bahumanishije ubuturo bwâizina ryawe kubusenya rwose.
8 Baribwiye bati â Tubarimbure rwoseâ, Batwitse amazu yose yo mu gihugu, Twateraniragamo gusenga Imana.
9 Ntitureba ibimenyetso byacu, Nta muhanuzi ukiriho, Kandi nta nâumwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira.
10 Mana, umubisha azageza he kudutuka? Umwanzi azatuka izina ryawe iteka?
11 Ni iki gituma uhina ukuboko, Ukuboko kwawe kwâiburyo? Gukure mu gituza cyawe ubarimbure.
12 Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera, Ikorera ibyâagakiza hagati yâisi.
13 Ni wowe watandukanishije inyanja imbaraga zawe, Wameneye imitwe yâibinyamaswa mu mazi.
14 Ni wowe wamenaguye imitwe ya Lewiyatani, Warayitanze iba ibyokurya byâibyo mu butayu.
15 Ni wowe watoboye isĹko nâumugezi, Wakamije inzuzi zidakama.
16 Amanywa ni ayawe kandi nâijoro ni iryawe, Waremye umucyo nâizuba.
17 Ni wowe washyizeho ingabano zose zâisi, Waremye icyi nâitumba.
18 Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka, Ishyanga ritagira ubwenge ryatutse izina ryawe.
19 Ntuhe inyamaswa ubugingo bwâinuma yawe, Ntiwibagirwe ubugingo bwâabanyamubabaro bawe iteka ryose.
20 Ite kuri rya sezerano, Kuko ahantu hâumwijima ho mu isi huzuye ubuturo bwâurugomo.
21 Uhatwa ye kugaruka akojejwe isoni, Umunyamubabaro nâumukene bashime izina ryawe.
22 Mana, haguruka wiburanire, Ibuka yuko umupfapfa yiriza umunsi agutuka.
23 Ntiwibagirwe amajwi yâababisha bawe, Urusaku rwâabaguhagurukira rutumbagira iteka.