ZABURI 67
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo yitwa Zaburi.
2 Imana itubabarire iduhe umugisha, Itumurikishirize mu maso hayo.
3 Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi, Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose.
4 Mana, amoko agushime, Amoko yose agushime.
5 Amahanga yishime, aririmbishwe n’ibyishimo, Kuko uzacira amoko imanza z’ukuri, Kandi uzashorerera amahanga mu isi.
6 Mana, amoko agushime, Amoko yose agushime.
7 Ubutaka bweze umwero wabwo, Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha.
8 Imana izaduha umugisha, Kandi abo ku mpera y’isi hose bazayubaha.