ZABURI 65
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware wâabaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi.
2 Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza, Ni wowe bazahigura umuhigo.
3 Ni wowe wumva ibyo usabwa, Abantu bose bazajya aho uri.
4 Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu uzabitwikīra.
5 Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa nâibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza byâAhera ho mu rusengero rwawe.
6 Mana yâagakiza kacu, Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe, Ni wowe byiringiro byâabo ku mpera yâubutaka hose, Nâibyâabo ku mpera yâinyanja za kure.
7 Iyo ni yo ishimangirisha imisozi imbaraga zayo, Ikenyeye imbaraga.
8 Iturisha guhorera kwâinyanja, Guhorera kâumuraba wo muri zo, Nâimidugararo yâamahanga.
9 Kandi abatuye ku mpera yâisi batinya ibimenyetso byawe, Uvugisha impundu abâaho igitondo gitangariza, Nâabâaho umugoroba ukubira.
10 Ugenderera isi ukayivubira, Uyitungisha cyane uruzi rwâImana rwuzuye amazi. Ni wowe uha abantu amasaka, Umaze gutunganya ubutaka utyo.
11 Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi, Uringaniza imitabo yo muri bwo. Ubworohesha ibitonyanga, Uha umugisha kumeza kwabwo.
12 Wambika umwaka kugira neza kwawe nkâikamba, InkĆra zâigare ryawe zigusha umwero.
13 Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu, Imisozi igakenyera ibyishimo.
14 Urwuri rukagatirwa nâimikumbi, Ibikombe bitwikÄ«rwa nâamasaka, Biranguruzwa nâibyishimo bikaririmba.